Uyu mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye i Kinshasa tariki ya 4 n’iya 5 Mata 2025. Ku ikubitiro, byari byatangajwe ko hapfuye 33, abandi benshi barakomereka.
Minisitiri Kamba yasobanuye ko hari abantu batandatu bataraboneka, abarenga 150 bakomeretse. Muri rusange, imiryango 21.606 ni yo yagizweho ingaruka n’iki kiza.
Abaturage 5,570 bafite inzu zangijwe n’uyu mwuzure ubu bari gucumbikirwa muri sitade ya Martyrs, iyitiriwe Tata Raphael, mu kigo cya Lumumba no mu kigo cya Kiliziya Gatolika cya Kimwenza.
Abaturage bagaragaza ko bagifite ubwoba ko bakongera kwibasirwa n’umwuzure, bitewe n’uko umugezi wa Ndjili umaze iminsi wuzura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!