00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Goma n’ahandi, haramukiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana u Rwanda, intero n’ubundi isanzwe igihe irushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Ni imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.

Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abadepite, abayobozi ba sosiyete sivile, abaturage basanzwe, abamotari, abacuruzi n’abandi.

Iyi myigaragambyo muri RDC imaze kumenyerwa aho amashyaka yose arimo abafite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda asaba kwigaragambya.

Buri shyaka rishaka gukora imyigaragambyo, ryandikira ubuyobozi nabwo bukariha uburenganzira maze rikajya imbere ya Ambasade y’u Rwanda rikigaragambya.

Ambasade y’u Rwanda ikorera ahitwa Avenue de la Justice i Kinshasa. Ni mu nyubako ya etage ikorerwamo ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Nta mukozi wa Ambasade urahura n’ikibazo icyo aricyo cyose kuko benshi bahisemo gukorera mu ngo birinda kuba bahutazwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .