00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo barakajwe na Apple yamuritse iPhone 16, bahamya ko yakozwe mu mabuye y’iwabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 September 2024 saa 05:15
Yasuwe :

Abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barakajwe n’uko uruganda Apple rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwasohoye telefone ya iPhone 16 bahamya ko yakozwe mu mabuye y’agaciro y’iwabo.

Apple yamuritse ku mugaragaro iPhone 16 tariki ya 9 Nzeri 2024, isobanura ko ari telefone ifite umwihariko w’ubwenge bw’ubukorano yise ‘Apple Intelligence’ buzajya bworohereza uyikoresha.

Ubwo uru ruganda rwateguzaga ko ruteganya kumurika iPhone 16, Abanye-Congo bibumbiye mu ihuriro ‘Team Congo’ tariki ya 30 Kanama batangije ubukangurambaga, barwamagana kuko ngo rukora telefone rwifashishije amabuye y’agaciro yibwa iwabo.

Mu butumwa buri ku rubuga Instagram, kuri uyu wa 13 Nzeri iri huriro ryagize riti “Ibi bikoresho byakozwe hifashishijwe Cobalt na Coltan, amabuye y’agaciro acukurwa muri RDC mu buryo butari ubwa kimuntu kandi butemewe n’amategeko.”

Iri huriro ryasobanuye ko amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu burasirazuba bwa RDC ari yo ntandaro y’intambara zatwaye ubuzima bw’Abanye-Congo barenga miliyoni 10 mu myaka hafi 30 ishize.

Ryagaragaje ko agaciro ako ari ko kose iyi telefone yaba ifite, idashobora kugura ubuzima bw’Abanye-Congo. Riti “Uko iPhone 16 yaba imeze kose, ntabwo yaba ikiguzi cy’ubuzima bw’abantu.”

Muri Mata 2024, umunyamategeko William Bourdon na Vincent Brengarth bahagarariye Leta ya RDC bandikiye amashami ya Apple muri Amerika n’u Bufaransa, basaba uru ruganda ibisobanuro kuri aya mabuye, baruteguza ko nirutabasubiza, bazitabaza inkiko.

Apple ubwo yabazwaga kuri iyi nyandiko y’abanyamategeko ba Leta ya RDC, yatanze raporo yayo y’umwaka wa 2023, igaragaza ko nta kimenyetso cyerekana ko amabuye y’agaciro ikoresha afasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu cyangwa ibihugu bituranye na cyo.

Nk’uko Apple yabitangaje, telefone za iPhone 16 zizatangira kujya ku isoko tariki ya 20 Nzeri 2024. Aba Banye-Congo bagaragaza ko ubukangurambaga bwabo bushobora gutuma abateganya kuzigura bisubira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .