Abanye-Congo 70 bari baraheze mu Rwanda kubera ifungwa ry’imipaka bageze iwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Abanye-Congo 70 bari baraheze mu Rwanda kubera imipaka yafunzwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, basubiye iwabo, bambutse umupaka uhuza ibihugu byombi ku wa Gatanu.

Aba baturage bambutse nyuma y’ibiganiro byahuje ibihugu byombi, kuko imipaka yo ku butaka igifunzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye ibihugu muri iki gihe.

Aba banye-Congo bambutse banyuze ku mupaka wa Rusizi, berekeza i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Abaturage bemerewe gusubira iwabo babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ku buryo buri muntu yemererwaga kwambuka ari uko agaragaje icyemezo cy’uko yapimwe, ibizamini bikagaragara ko nta bwandu afite.

Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe ko kwakira abaturage batashye bitaba umutwaro, mu kongera ikwirakwira ry’icyorezo.

Radio Okapi yatangajwe ko abatari bafite icyemezo cy’uko bapimwe batemerewe kwinjira ku butaka bwa RDC. Gusa ngo ubuyobozi bw’ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Kivu y’Amajyepfo ntabwo bwatangaje umubare w’abangiwe kwinjira mu gihugu cyabo.

Ikiraro gihuza Rusizi na Bukavu cyakoreshejwe mu kwambutsa abanye-Congo bari baraheze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .