00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo 54% ntibizera ingamba za Tshisekedi mu kurwanya M23: Ubushakashatsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 June 2024 saa 02:04
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga cya Berci, Ebuleti na GEC (Congo Study Group) cyo muri kaminuza ya New York bwagaragaje ko Abanye-Congo batizera ingamba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yafashe zo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Abarwanyi ba M23 bahanganye n’ingabo za RDC kuva mu mpera za 2021. Ubu uyu mutwe ugenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Iyi ntambara yatangiye mu gihe Tshisekedi yari amaze hafi amezi atandatu yari amaze ashyize Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, agamije kugarura byihuse umutekano muri izi ntara, binyuze mu gutsinsura imitwe yitwaje intwaro.

Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC muri manda ya kabiri mu Ukuboza 2023, atangira iyi nshingano muri Mutarama 2024. Mu Banye-Congo 1.788 babajijwe muri ubu bushakashatsi bwakozwe muri Mata 2024, 48% bagaragaje ko bafitiye icyizere uyu Mukuru w’Igihugu, 49% bagaragaza ko nta cyizere bafite, abandi 3% barifata.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanye-Congo 55% batuye mu mijyi bagaragaje ko badafitiye icyizere icyerekezo cya Tshisekedi, mu gihe abandi 55,94% bo mu cyaro bafite icyizere.

Abize mu mashuri yisumbuye na kaminuza bagera kuri 49% bagaragaje ko badafitiye Tshisekedi icyizere, mu gihe abatarize kugeza mu mashuri yisumbuye bo bagera kuri 65% bagaragaje ko bamufitiye icyizere.

Ibara ry'umuhondo rigaragaza intara ziganjemo Abanye-Congo badafitiye Tshisekedi icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .