Iri tabwa muri yombi ry’aba Banyarwanda n’Abanyamulenge, rikurikiye ibiherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye ahamagararira Imbonerakure n’abaturage muri rusange kwitegura gutera u Rwanda.
Ibi kandi bibaye mu gihe muri icyo gihugu hari byinshi bitifashe neza birimo ibirebana n’imibereho myiza n’ubukungu, amakimbirane mu bya politike, ndetse n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’inzego z’ibanze, ategerejwe muri Gicurasi 2025.
Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hasakazwa amashusho, abaturage bivugwa ko ari Abanyamulenge bo muri RDC baba mu Burundi n’abandi bavuga Ikinyarwanda bashorewe na Polisi y’u Burundi, bikavugwa ko bari bagiye guhurizwa kuri stade itavuzwe izina.
Abafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura ngo babwirwaga ko bari gufasha u Rwanda, amakuru y’ibihimbano ubona ko ashingiye ku ngengabitekerezo ishingiye ku bwoko.
Me Moïse Nyarugabo wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 15 Gashyantare 2025, yandikiye Perezida Ndayishimiye ibaruwa ifunguye, asaba ko uburenganzira bw’Abanye-Congo b’impunzi baba mu Burundi bwakubahwa.
Abinyujije kuri X, uyu munyamategeko yagaragaje ko abo bantu bari kugirirwa nabi ndetse bagafungwa bazira ubusa.
Ati “Perezida wa Repubulika y’u Burundi, nkoherereje ubu butumwa nk’uburyo bwo kukugezaho byihuse ibijyanye n’igikorwa cyateguwe cyo gufunga Abanyamulenge mu buryo bwa rusange.”
Nyarugabo yagaragaje ko bamwe mu bari gufungwa bakiriwe nk’impunzi mu myaka myinshi ishize abandi bakirwa muri ibi bihe RDC iri mu bibazo bikomeye mu gihe abandi bagiye guturayo ku mpamvu zitandukanye.
Nyarugabo yagarutse ku butumwa bumaze iminsi buzenguruka bugaragaza Abanyamulenge nk’abanzi, abantu babi ndetse ko Abarundi bakwiriye kwigengesera no kubikiza, yerekana ko ari mvugo ziteye inkeke zishobora gutuma ubuzima bw’Abanyamulenge bujya mu kaga.

Uyu munyamategeko kandi yagarutse ku rutonde rw’abatwawe n’inzego z’umutekano z’u Burundi, asaba ko bafungurwa.
Abo ni abo mu turere twa Nyabutege, Mutakura Kamenge, Jabe, Mutanga ya Ruguru, Kanyosha, Nyakabiga two mu Mujyi wa Bujumbura, n’abandi atabashije kubonera amazina nyamara bafungwa umunsi ku wundi.
Me Nyarugabo yagarutse no ku bandi Banyamulenge bafatiwe ku Mupaka wa Gatumba uhuza u Burundi na RDC ku wa 8 Gashyantare 2025, ndetse bagifunzwe.
Umwe mu baturage batanze amakuru ati “Abo muvuze bafashwe, mbanyuzeho i Gihanga, bari kubahuriza mu makamyo ya gisirikare. Mbanyuzeho ngiye mu Cibitoke.”
Hashize iminsi Perezida w’u Burundi avuga amagambo ya gashozantambara, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutera u Rwanda kandi ko kizarutsinda ku rugamba.
Ku wa 11 Gashyantare 2025, ubwo yasuraga abaturage bo muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, Ndayishimiye yavuze ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.
Ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”
Nyuma y’ayo magambo ubona ko ajyanye no gushoza intambara, hakurikiyeho ubutumwa bwazengurutswaga ku mbuga nka WhatsApp, buhamagarira inzego z’umutekano gusaka no guhora biteguye gusaka, gufata Abanyarwanda n’Abanye-Congo b’Abanyamulenge baba mu Burundi.
Ni ibiri gukorwa nyuma y’uko M23 iri gutsinda ihuriro ry’ingabo za RDC ziri gufashwa n’iz’u Burundi kurwanya uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda bicwa na RDC uko yiboneye abaziza uko bavutse.
Ku wa 11 Gashyantare 2025 kandi, imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Burundi yatangaje ko abaturage benshi b’Abanye-Congo bo muri Kivu zombi bahungiye mu Burundi nyuma y’uko M23 isumbirije ihuriro ry’ingabo za RDC.
Icyakora iyo miryango igaragaza ko bamwe muri abo, Abanyamurenge barobanuwemo bakumirirwa ku mupaka, bahita batabwa muri yombi bafungwa n’inzego z’umutekano z’u Burundi, iyo miryango igatabaza Umuryango Mpuzamahanga ko wagira icyo ukora.

Ni ibikorwa bivugwa ko bimaze igihe nubwo byarushijeho gufata indi ntera muri iyi minsi, amakuru akavuga ko nko muri Gashyantare 2024 na bwo abantu benshi bafunzwe bakekwaho ko baba bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye, bamwe bagafungirwa mu Gatumba abandi bakajyanwa mu Mujyi wa Bujumbura.
Habaye ibikorwa byinshi byo gusaka no muri za hoteli zitandukanye, nk’ahitwa Kobero, mu Ntara ya Muyinga.
Andi makuru agaragaza ko ku wa 15 Gashyantare 2025, hafashwe abantu 13 bavuga Ikinyarwanda bafatiwe ahitwa Kazimuha, mu gace ka Ruziba. Bafashwe n’abapolisi bari kumwe n’imbonerakure barabatwara.
Abo bantu bari bakuwe mu nzu zabo aho Ruziba, ibyemezwa n’amajwi yagiye ahererekanwa yemeza ko bafashwe.
Ubwoba ni bwose no ku Barundi bari basanzwe babana n’abo banyamahanga, bagaragaza ko na bo isaha n’isaha ubutegetsi bwa Gitega bushobora kuza kubata muri yombi.
Ingabo z’u Burundi zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurwanya M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubufatanye u Rwanda rwamaganye kuko FDLR imaze imyaka myinshi igerageza kuruhungabanyiriza umutekano kandi iracyabifite mu mugambi.
Ubufatanye bwa Leta y’u Burundi na FDLR bwarenze imbibi za RDC kuko iyi Leta icumbikira abayobozi bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba, igategura inama zabo, ndetse bivugwa ko bafite inyubako mu mijyi irimo Bujumbura.
Ubu bufatanye bushimangira ijambo Ndayishimiye yagejeje ku rubyiruko i Kinshasa muri Mutarama 2024, aho yarubwiye ko azafasha urw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwarwo. Icyo gihe yari yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya Félix Tshisekedi.
Ndayishimiye yagize ati “Ubu ndizera ko urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo abaturage b’u Rwanda na bo bazatangira kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, aherutse gutangaza ko Perezida Evariste Ndayishimiye yiyemeje guhagararira no kuba umubyeyi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ubu bufatanye bushingiye ku masezerano Leta y’u Burundi yagiranye n’iya RDC yo kwifatanya mu kurwanya M23. Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bakurikiye isinywa ryayo ryabereye i Kinshasa tariki ya 28 Kanama 2023.
Uyu murwanyi yasobanuye uko abona ubu bufatanye, agira ati “Umugambi ni umwe. Tubivuge uko biri, bashaka gutsemba ubwoko.”
Mu kiganiro Perezida Kagame yari aherutse kugirana n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique, yavuze ko Leta ya RDC, u Burundi na FDLR byahujwe na “politiki ishaje” y’ingengabitekerezo y’ivanguramoko.
Muri Mata 2024 Perezida Paul Kagame, yashimangiye ko Ndayishimiye na Tshisekedi bafite politiki igendera ku myumvire ishaje, ishingiye ku moko.
Mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10 na Royal FM, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe batotezwa biturutse ku ngengabitekerezo y’ivangura yakwirakwijwe na FDLR, kandi ko kubera iki kibazo, abarenga ibihumbi 100 bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano.
Ati “Iyo mitekerereze ishingiye ku ivangura ry’amoko, ry’abantu icyo bari cyo, bagatotezwa, na bo ayo mateka barayafite ariko uko bigenda bikurikirana simbyumva neza. Ndetse ni yo mpamvu ubona muri Congo y’Iburasirazuba hariyo FDLR, Leta yo muri Congo ibashyigikiye, ejo bundi u Burundi na bwo bugira butya bwinjiramo.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!