Ni umunsi ngarukamwaka uzwi nka Cultural Day, wizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, i Karen mu murwa mukuru Nairobi.
Ni umunsi mukuru wizihizwa hagamijwe kwishimira kuba abantu batandukanyije imico, nk’imbaraga bashobora gushyira hamwe hagamijwe ineza rusange (Celebrating Our Cultural Diversity for Common Global Good.)
Umunsi nk’uyu uba ugamije kwerekana ibyiza bigize imico y’ibihugu abanyeshyuri baturukamo, no kurebera hamwe uruhare rw’umuco mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere.
Muri uwo muhango, habayemo kumurika ibikorwa gakondo birimo amafunguro yateguwe, ndetse n’imbyino mu mwihariko wa buri gihugu.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikare (Commandant Joint Command and Staff College), Major General Eric Kinuthia.
Yagaragaje uyu munsi wahariwe umuco nk’igikorwa cy’ingenzi cyane kuri iri shuri, gifasha mu kunga ubumwe, hatitawe ku runyurane rw’imico.
Ati "Iki gikorwa gifasha mu guhanga ibishya, tukabona umwanya wo kumva neza isi, tukirinda ibitekerezo biheza bamwe, kandi ibyo bigerwaho binyuze mu gusangira imico hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse n’Umugabane wa Aziya."
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri 61 baturutse mu bihugu 14 birimo Botswana, u Burundi, Misiri, Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Nepal, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abasirikare bakuru bo mu bihugu bitandukanye, bifitemo abanyeshuri, inshuti n’imiryango yabo.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!