Abanyarwanda basaga 110 bitabiriye iserukiramuco rya JAMAFEST 2019 i Dar Es Salaam

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda barenga 110 bitabiriye iserukiramuco rihuje ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryiswe ’Jumuiya ya Afrika Mashariki Utamaduni Festival (JAMAFEST), ryatangiye ku wa 21 Nzeri 2019 rikazarangira ku wa 29 i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Muri iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kane u Rwanda ruhagarariwe n’abahanzi batandukanye mu bugeni, kumurika imideli n’imbyino z’abize umuziki ku Nyundo, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ n’abandi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC, Dr. Jacques Nzabonimpa, yavuze ko iri serukiramuco rizaba amahirwe yo kwigira ku bindi bihugu binyuze mu buhanzi n’umuco.

Ati “Abahanzi bacu ntabwo bazerekana gusa ubudasa bw’umuco nyarwanda ahubwo na none bizaba umuyoboro wo kwigira ku bandi yaba ku bijyanye n’isoko ndetse n’ubwiza by’ibicuruzwa byacu.”

JAMA Fest yatangiriye mu Rwanda mu 2013. Igamije kuzamura umuco w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda nirwo rwatekereje runatangiza bwa mbere iri serukiramuco, aho bwa mbere ryitabiriwe n’abashyitsi barenga 17,000. Iri serukiramuco riba buri myaka ibiri.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya kane mu Gihugu cya Tanzania I Dar es Salaam rihuriranye nuko u Rwanda ari rwo ruyoboye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazub, EAC.

Ku nshuro ya kabiri JAMAFEST ryabereye i Nairobi muri Kenya mu 2015, naho ku nshuro ya gatatu ribera mu gihugu cya Uganda mu 2017 aho ryitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Intego ya JAMAFEST ni ugushyiraho uruhando rwo kumurika umuco nk’inkingi-remezo y’ubwiyunge n’iterambere rirambye ry’Ibiguhu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iserukiramuco ry’akarere ry’uyu mwaka ryitezweho guhuriza hamwe abahanzi n’abayobozi mu nganda ndangamuco z’Ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Rizafasha kandi guteza imbere ubukerarugendo bushingira ku muco n’amateka, kubungabunga no guteza imbere urusobe rw’ibirango ndangamuco na ndangamateka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umutambagiro, iserukiramuco, imurikagurisha ry’ibihangano ndangamuco, ibiganiro, ikinamico, kumurika firimi, imikino, kumurika ibiribwa gakondo, gutanga ibihembo mu mikino inyuranye no kumurika ubwiza n’imideri, ni bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cya JAMAFEST 2019.

Abahanzi mu nzego zitandukanye nabo bazabona umwanya wo kumurika no gucuruza ibikomoka ku buhanzi n’inganda ndangamuco ku rwego rw’Akarere no ku isi hose.

Iry’uyu mwaka, Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba ni umwe mu bazitabira iri serukiramuco.

Abanyarwanda batandukanye bitabiriye iri serukiramuco
Abanyarwanda mu mutambagiro wo gutangiza iri serukiramuco
Iri serukiramuco ritangizwa habaye ibirori bikomeye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr Vuningoma James ni umwe mu banyarwanda bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .