Abanyamategeko ba Bobi Wine basabye ko Museveni aza gusobanura uko imodoka ye yatewe amabuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Abanyamategeko ba depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Francis Zaake basabye ko Perezida Yoweri Museveni ahamagazwa mu rubanza baregwamo uruhare mu gutera amabuye imodoka ye.

Abo badepite ni bamwe mu itsinda ry’abantu 37 bakurikiranyweho ubugambanyi no guteza imvururu zatumye imodoka ya Perezida Museveni iterwa amabuye tariki 13 Kanama umwaka ushize mu gace ka Arua.

Bivugwa ko abo badepite bashishikarije urubyiruko kwitambika imodoka zari zitwaye Museveni, bakazitera amabuye kugeza ubwo imwe imenetse ibirahure.

Kuri uyu wa Kane urukiko rwategetse ko Bobi Wine na Zaake bitaba urukiko tariki ya 6 Kanama kubwo kutubahiriza bimwe mu byo basabwe ubwo barekurwaga by’agateganyo birimo kutitaba ubutabera ku gihe cyagenwe.

Abanyamategeko ba Bobi Wine na Zaake bavuze ko icyo bifuza ari uko mu rubanza rw’abo bagabo hazamo abatangabuhamya barimo Perezida Museveni ndetse na Maj Gen. Don Nabasa, Umuyobozi w’umutwe udasanzwe urinda umukuru w’igihugu, nkuko New Vision yabitangaje.

Umunyamategeko Caleb Alaka yavuze ko impamvu bifuza kubazana nk’abatangubuhamya ari uko ari bo bazi ukuri kw’ibyabaye umunsi imodoka ya Perezida iterwa amabuye.

Yagize ati “Leta turabizi ko itazabatumiza nyamara nibo bazi ukuri. Turashaka kubimenya kuko ababa banu bashinjwa ntabwo ubwabo babasha gufata ibuye ngo baritere imodoka.”

Muri Kanama umwaka ushize nibwo Bobi Wine na bagenzi be barekuwe n’urukiko nyuma y’uko buri wese yemeye gutanga ingwate y’amashilingi miliyoni eshanu ndetse akerekana abantu batatu bamwishingira aramutse atorotse ubutabera.

Abanyamategeko ba Bobi Wine na Zaake bavuze ko icyo bifuza ari uko mu rubanza rw’abo bagabo hazamo abatangabuhamya barimo Perezida Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza