Kuri uyu wa Mbere Dr Besigye yagombaga kugezwa mu rukiko aherekejwe n’abanyamategeko 50 barimo abanya-Uganda n’abanya-Kenya bose bishyize hamwe bahitamo kuyoborwa na Martha Karua.
Umugore wa Dr Besigye, Winnie Byanyima abinyujije ku rukuta rwa X yatangaje ko Martha Karua wari ku marembo magari y’urukiko, yambuwe isakoshi ye n’abashinwe umutekano.
Ati “Byafashe umwanya munini w’ibiganiro, abashinzwe umutekano bahamagara abababakuriye kugira ngo ako gakapu ke kagarurwe. Ubu abanyamategeko barenga 20 barimo Martha Karua bahejejwe hanze y’urukiko.”
Byaje kurangira bamwe muri abo banyamategeko bemerewe kwinjira ku neza ariko Karua uyoboye itsinda ry’abunganira Dr Besigye ntiyahawe ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Uganda.
Karua yasabye ibyangombwa byo gukorera muri Uganda by’agateganyo nk’umwunganizi mu mategeko uzayobora abandi 50 mu rubanza rwa Dr Kizza Besigye.
Dr Besigye yatawe muri yombi ubwo yari muri Kenya, habura umunsi umwe ngo yitabire umuhango wo kumurika igitabo cya Martha Karua ahita ajyanwa muri Uganda, aho agomba kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare.
Leta ya Uganda ishinja Dr Kizza Besigye na Lutale gutunga intwaro mu gihe ababyemerewe ari abashinzwe umutekano gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!