Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, yavuze ko byamaze kwemezwa ko nibamara kubona urukingo rwa COVID-19 ruzashyirwa muri gahunda y’izindi nkingo zisanzwe zitangirwa ubuntu muri iki gihugu.
Minisitiri Mutahi yakomeje avuga ko igihugu cye cyamaze gusaba inkingo za COVID-19 mu Ihuriro mpuzamahanga rigamije guteza imbere ibijyanye n’inkingo ku Isi, Gavi Alliance.
Biteganyijwe ko izi nkingo Kenya izahabwa na Gavi Alliance zizakingira abagera kuri 20% by’abatuye iki gihugu bose.
Kenya yanamaze gukusanya miliyoni 92$ zizakoreshwa mu kugura izindi nkingo zizakingira abandi baturage 10%, abazakingirwa ku ikubitiro bose hamwe bakagera kuri 30% by’abaturage bose.
Ubusanzwe urukingo rwa Coronavirus ruterwa umuntu inshuro ebyiri. Kugeza ubu igiciro cy’urukingo rwa COVID-19 rukorwa n’Ikigo gikora imiti Moderna ruri kugurwa $25 ( aha ni ingano iterwa umuntu inshuro imwe); urwa Pfizer na BioNTech rwo rugurishwa $19.50.
Inzego z’ubuzima muri Kenya ziherutse gutangaza ko zitarafata umwanzuro ku rukingo ruzakoreshwa ariko zemeza ko hari gutekerezwa uburyo zose zakoreshwa.
Kugeza ubu muri Kenya abarenga ibihumbi 95 bamaze kwandura Coronavirus, abasaga 1000 ni bo imaze guhitana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!