Abanyafurika miliyoni 29 bashobora kujya mu bukene bukabije kubera Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Kamena 2020 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (UNECA), yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuzashyira mu bukene bukabije abanyafurika miliyoni 29.

Itangazo rya UNECA ryo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Afurika ari umugabane wahuye n’ingaruka za Coronavirus mu bukungu na mbere y’uko zigera mu rwego rw’ubuzima kandi ubukungu bwayo buzazamuka ku kigero cya 1.8% buvuye kuri 2.6%, ibi bikazatuma abagera kuri miliyoni 29 bajya mu bukene bukabije.

UNECA yanavuze ko ingamba zafashwe n’ibihugu 42 bya Afurika mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zitwara ibyo bihugu miliyari 69 z’amadolari ku kwezi kandi zizagira ingaruka mbi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’iterambere rirambye (SDGs).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UNECA, Vera Songwe, yavuze ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo kuzahura ubukungu no guhangana n’izindi ngaruka zose zizatezwa na Coronavirus.

Ati “Ntabwo turamenya igihe Coronavirus izamara ariko dukwiriye gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka zayo”.

UNECA ivuga ko hakwiriye kunoza imiyoborere mu by’ubukungu no gukorera mu mucyo kugira ngo abakeneye inkunga babe ari bo bazihabwa. Hari kandi guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, gushyiraho uburyo ubushobozi bw’imbere mu bihugu bukoreshwa neza ndetse no gukomeza umuhate ku isoko rusange rya Afurika.

Abantu 158,030 bamaze kwandura Coronavirus muri Afurika, abagera ku 4,505 imaze kubica naho abagera ku 67,491 bamaze kuyikira.

Abanyafurika miliyoni 29 bashobora kujya mu bukene bukabije kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .