Abanyafurika basaga miliyoni 30 bashobora kwisanga mu bukene kubera Covid-19

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Mata 2021 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko Covid-19 ishobora gusiga abaturage basaga miliyoni 30 muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bagiye munsi y’umurongo w’ubukene.

IMF yasabye ibihugu bikize gufasha Afurika kubona inkingo za Covid-19 kugira ngo bibashe gufungura ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi.

Iki kigega cyatangaje ko kugira ngo ibihugu bya Afurika bibashe gukingira 60 % by’abaturage babyo, bizasaba ko byongera 50% by’ingengo y’imari byari bisanzwe bishyira mu rwego rw’ubuzima.

Ibyo bidakozwe, bizakomeza kuba imbogamizi ku izamuka ry’ubukungu ryagabanutseho 2% umwaka ushize.

Nubwo Covid-19 itibasiye Afurika cyane ahanini bitewe n’umubare munini w’urubyiruko, rukeneye imirimo kandi ibikorwa byinshi byakabaye bibaha akazi byarafunze.

IMF yatangaje ko nta gikozwe Abanyafurika basaga miliyoni 30 bashobora kwisanga mu bukene kubera Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .