Abanyafurika barenga miliyoni 13 bashobora kwisanga mu bukene bukabije kubera Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Kanama 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Abanyafurika babarirwa muri miliyoni 13 byitezwe ko bashobora kugirwaho ingaruka zikomeye na Coronavirus bakisanga munsi y’umurongo w’ubukene mu mpera z’uyu mwaka aho mu gihe ibintu byaba bigenze nabi cyane uyu mubare ushobora kwiyongera bakagera nibura kuri miliyoni 50.

Umusaruro mbumbe w’uyu mugabane byitezwe ko ushobora kuzamuka ku kigero cya 3 cyangwa 5 muri uyu mwaka, bisobanuye ko umubare w’abanyafurika bashobora gutungwa n’idolari rimwe n’ibice icyenda ku munsi ushobora kwiyongeraho 2% ukava kuri 41.6% nk’ikigereranyo cyariho mu 2018 ahubwo ukagera kuri 43.9% mu 2020.

Abasesenguzi mu by’ubukungu basesengura ko ubukungu bw’uyu mugabane bushobora gusubira inyuma ku kigero kitigeze kibaho mu myaka 25 ishize.

Ni mu gihe mu myaka ishize, Afurika yashyize imbaraga mu kugabanya ubukene binyuze mu ngamba za guverinoma zashyizeho, bituma ubukene bugabanuka buva ku kigereranyo cya 46.6% bwariho mu 2010 bugera ku kigereranyo cya 41.6% mu 2018.

Banki y’Isi itangaza ko ingamba ibihugu byafashe mu kurwanya Coronavirus zajyanye no guhungabana k’ubukungu. Mu bihugu byinshi, imisoro yaragabanutse ku buryo bigowe no kugabanya ikinyuranyo cy’ibyo byohereza mu mahanga n’ibyo bitumizayo.

Abanyafurika bagera kuri miliyoni 13 bashobora kwisanga mu bukene bukabije kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .