Perezida Félix Tshisekedi wa RDC amaze iminsi asaba mugenzi we uyobora Tchad, Maréchal Mahamat Idris Déby abasirikare bo kumufasha kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.
Umudepite uyobora ishyaka FPL (Front Populaire pour la Libération) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad, Takilal Ndolassem, yatangaje ko kuba igihugu cyabo kibanye neza na RDC bitavuze ko kigomba kohereza abasirikare bo gupfira ishyanga.
Depite Ndolassem yibukije Perezida Mahamat ko RDC ifite abaturage benshi, bityo ko yakabaye itozamo abasirikare bayifasha kurinda igihugu, aho kugira ngo ibasabe Tchad; igihugu gituwe n’abaturage batarenze miliyoni 30.
Yagize ati “Ntabwo bikwiye kohereza Abanya-Tchad kugira ngo bajye gupfira muri RDC. Ntabwo bishoboka Bwana Perezida kubera ko twebwe turi miliyoni nke ku butaka bufite ubuso bwa kilometero kare 1.284.000. Nyamara muri Kinshasa, ni miliyoni 20, muri Congo yose ni miliyoni 140. Kubera iki twajya kubapfira?”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ubutegetsi bwa Tchad na bwo bwahanganye n’imitwe yitwaje intwaro imyaka myinshi, kandi ko butigeze buhamagara amahanga kugira ngo abwoherereze ingabo zo kubufasha kuyirwanya.
Yamenyesheje Perezida Mahamat ko akwiye kwirinda kugira uruhande abogamiraho, agashyigikira imyanzuro y’amahoro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika. Iyo myanzuro irimo ko Leta ya RDC iganira na M23.
Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Tchad, Dr. Ibrahim Mahamat Ali, yibukije ko mu 1998, igihugu cyabo cyohereje ingabo muri RDC kugira ngo zifashe Laurent-Désiré Kabila wari uhanganye n’umutwe witwaje intwaro wa RCD.
Ati “Ntabwo dushaka ko ibyo bisubira. Uyu munsi, ni ngombwa ko Tchad n’ibindi bihugu byirinda kohereza ingabo, ahubwo bikagendera kuri dipolomasi kugira ngo bikemure amakimbirane. Igihe kirageze ngo bihagarere!”
Dr. Ibrahim yatangaje ko Tchad atari ikigega cy’abasirikare bahora biteguye kujya mu mahanga mu gihe cyose babisabiwe, agaragaza ko Leta ya RDC yagombaga kuba yariyubakiye igisirikare cyayo kuva kera.
Ati “Tchad si ikigega cy’abasirikare bahora biteguye kugenda buri uko ibisabwe kandi kuva kera Abanye-Congo bakabaye barubatse igisirikare cyabo, aho kwibanda ku kwambara neza.”
Ingabo za RDC zisanzwe zifatanya n’iz’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo muri iyi ntambara. Iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), abacanshuro b’Abanyaburayi ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zo zabaye zivuyemo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!