Abanya-Kenya 21 bafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano by’uko batanduye COVID-19

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Ugushyingo 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Abayobozi muri Kenya bataye muri yombi abantu 21 bashinjwa gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano bigaragaza ko batanduye Coronavirus kugira ngo babone uko bakora urugendo rugana i Dubai.

Byabaye nyuma y’aho iki gihugu gikumiriye Abanya-Kenya kibashinja ko binjira mu gihugu bakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano.

Ubwandu bwa Coronavirus muri Kenya bukomeje kuzamuka cyane aho kugeza ubu abantu bamaze kwandura ari 81.656 mu gihe abapfuye bo ari 1.441.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahagaritse guha viza abaturage bo mu bihugu 13 barimo abo muri Kenya, Somalia, Libya, Tunisia na Algeria.

Abo bagenzi 21 bafashwe bashaka kujya i Dubai, inzego z’umutekano zibafata bakiri ku Kibuga cy’Indege i Nairobi.

Bashinjwa guhimba ibyangombwa byo kwa muganga bigaragaza ko batanduye Coronavirus kugira ngo babashe gukora ingendo.

Hari abandi Banya-Kenya 100 bafatanywe ibyangombwa nk’ibi by’ibihimbano bashaka gukora ingendo ndetse hafi icya kabiri cyabo nyuma barapimwe basanganwa iyi virus.

Hashize iminsi abanya-Kenya bavugwaho guhimba ibyangombwa by'uko batanduye COVID-19 kugira ngo babone uko bakora ingendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .