Abanya-Ethiopia barenga 6000 bamaze kuva mu byabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Leta ya Sudan yatangaje ko Abanya-Ethiopia babarirwa mu 6000 bamaze guhungira muri iki gihugu, nyuma y’imirwano imaze iminsi mu ntara ya Tigray.

Mu minsi mike ishize nibwo Sudan yatangaje ko yafunze umupaka uyihuza na Ethiopia kubera impamvu z’umutekano, ariko ivuga ko izareba uburyo abaturage bifuza ubuhunzi bazajya bafashwa.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko uretse aba baturage 6000 bumaze kwakira, mu minsi ya vuba bushobora kwakira abandi bagera ku bihumbi 200. Hari gutegurwa inkambi aba bose bazashyirwamo.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aherutse gushinja ishyaka TPLF (Tigray People’s Liberation Front) riri ku butegetsi muri Leta ya Tigray, kuba ari ryo ryagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu, ibintu byatumye hatutumba intambara ikomeye hagati y’impande zombi. Kugeza ubu imirwano hagati y’ingabo z’igihugu n’izishyigikiye abayobozi ba Tigray imaze kugwamo ababirwa mu magana.

Abanya-Ethiopia babarirwa mu 6000 bamaze kuva mu byabo kubera imirwano yo muri Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .