00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu umunani bishwe n’igisasu cyatewe i Goma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2022 saa 01:24
Yasuwe :

Abantu bagera ku munani bishwe na gerenade yatewe mu kabari ko mu Kigo cya Gisirikare cya Katindo ku mugoroba wo ku wa Kane ahagana saa Moya n’igice i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara Lieutenant-Général Constant Ndima yatangaje ko uretse abapfuye hari n’abagera ku 10 bakomeretse.

Abateye iyi gerenade ntibahise bamenyekana nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Amakuru yatanzwe n’abo mu nzego z’umutekano avuga ko mu bapfuye harimo umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-Colonel n’ufite irya Capitaine mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, nyiri akabari, abagore batatu n’umwana umwe.

Abayobozi ku rwego rw’Intara n’imijyi bahise bagera ahabereye iki kibazo kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.

Guverineri Constant Ndima yibukije ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ihanganye n’ibikorwa by’iterabwoba birangajwe imbere n’abarwanyi ba ADF. Yasabye abaturage kudahungabanywa n’ibyabaye.

Iyi Ntara iri mu bice bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byibasiwe n’imitwe y’iterabwoba kuva mu myaka igera kuri 25. Hamwe na Ituri zihana imbibi ziri mu bihe bidasanzwe kuva muri Gicurasi umwaka ushize aho abayobozi b’abasivile basimbujwe aba gisirikare ariko kugeza ubu nta musaruro biratanga uganisha ku mahoro.

Abantu umunani bishwe n’igisasu cyatewe mu Mujyi wa Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .