00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu umunani bapfiriye mu gitaramo cya Fally Ipupa i Kinshasa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 01:38
Yasuwe :

Abafana barindwi n’umupolisi umwe baguye mu muvundo wabaye mu gitaramo umuhanzi Fally Ipupa yakoreye i Kinshasa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa, Général Sylvano Kasongo yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Congo, Agence congolaise de presse (ACP) ko abo bantu baguye mu muvundo, bagahera umwuka.

Muri icyo gitaramo cyabereye muri Stade de Martyrs, Polisi ivuga ko hari hitabiriye abafana basaga 80 000.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye icyo gitaramo bavuga ko hari ambulances ebyiri zagiye zuzuye zitwaye bamwe mu bafana bataye ubwenge.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko Fally Ipupa yageze ku rubyiniro akererewe ugereranyije n’igihe yagombaga gutangira kuririmbira.

Fally Ipupa ubwo yageraga muri stade de Martyrs i Kinshasa
Abantu umunani nibo baguye muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .