00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu icyenda basanganywe ’Omicron’ muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 12:46
Yasuwe :

Abantu icyenda biganjemo abagenzi baturutse hanze y’igihugu basanganywe ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘Omicron’ muri Uganda.

Abarwayi basanganywe Omicron bakuwe mu bagenzi binjira muri Uganda, mu bipimo byafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.

Ikigo cyo muri Uganda gikora Ubushakashatsi kuri Virusi [Uganda Virus Research Institute] cyatangaje ko abo bagenzi bari bavuye mu bihugu birimo Nigeria, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Buholandi.

Bageze mu gihugu mu ndege za sosiyete z’ubwikorezi zirimo Ethiopian Airways, Uganda Airlines, Kenya Airlines na Airlink ku wa 29 Ugushyingo 2021.

Umuyobozi wa Uganda Virus Research Institute, Prof Pontiano Kaleebu, yabwiye itangazamakuru ko abasanzwe banduye bari mu bandi baturage.

Yasabye ko hongerwa igenzura mu kurushaho no gukurikirana ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ikihutisha ibikorwa byo gukurikirana abagaragayeho ubwandu.

Guverinoma ya Uganda ifite gahunda yo gukomorera ibikorwa byose mu ntangiriro za Mutarama 2022, kugira ngo izamure ubukungu bwayo ariko iki cyorezo gishobora gutuma icyo cyemezo gihindurwa.

Coronavirus yihinduranyije yo mu bwoko bwa Omicron yagaragaye bwa mbere mu bihugu bya Botswana na Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2021. Imaze kuboneka mu bihugu bitandukanye ku Isi hose.

Kuva icyo gihe, abahanga mu bw’ubuzima bagaragaje ko Omicron iteye inkeke, bagaragaza ko ishobora kudacogozwa n’inkingo za Covid-19 ziri ku isoko.

Omicron iteye impungenge ku Isi hose kuko kugeza ubu bitazwi neza niba ishobora guhashywa n’inkingo zisanzwe. Ni mu gihe kandi yandura vuba nubwo bitazwi neza ko yica vuba.

’Omicron’ yagaragaye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .