Iyi myigaragambyo ikorwa n’abashyigikiye umunyapolitiki Venancio Mondlane yubuye nyuma y’aho tariki ya 23 Ukuboza 2024 urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko Daniel Chapo yatsinze amatora ku majwi 65,15%.
HCR yatangaje ko Abanya-Mozambique 2000 bahungiye muri Malawi mu cyumweru gishize, abandi 1000 bahungira muri Eswatini, kubera ubwoba bw’uko abigaragambya babakorera urugomo.
Iri shami rya Loni ryasobanuye kandi ko hari abahungiye imbere mu gihugu, baba mu nkambi zicucitse kuko usanga abagera ku 1000 bahurira ku bwiherero bumwe, ibishobora gutuma bibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda.
Kuva iyi myigaragambyo yatangiye mu Ukwakira 2024 ubwo Komisiyo y’amatora yemezaga intsinzi ya Chapo, hamaze gupfa abantu 277, hakomereka 586 bivugwa ko barashwe n’abashinzwe umutekano.
Amahanga ari kugerageza guhuriza Leta ya Mozambique na Mondlane mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura iki kibazo, ariko Perezida Filipe Nyusi yarabyanze, asobanura ko abenegihugu ubwabo bashobora kucyikemurira.
Mondlane wateguje ko yiteguye kurahirira kuyobora Mozambique, yateguje ko kuri uyu wa 2 Mutarama 2025 atangiza ikindi cyiciro cy’imyigaragambyo. Ni ibikorwa ategurira mu buhungiro kuko ntari mu gihugu cyabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!