Abantu 25 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’indege i Goma

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abarenga 25 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’indege yabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku Cyumweru.

Indege yerekezaga mu Mujyi wa Beni ivuye i Goma yaguye hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Goma kuri iki Cyumweru ihitana abarenga 25 barimo abari mu giturage aho yaguye n’abari bayirimo.

Iyi ndege nto y’Ikompanyi yitwa Busy Bee yo muri RDC yakoze impanuka nyuma y’umwanya muto ihagurutse mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Goma, nk’uko ibiro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, byabitangaje.

Babiri barokotse iyo mpanuka barimo umwe mu bari batwaye iyo ndege, bari kwitabwaho mu bitaro.

Ikompanyi y’iyo ndege yatangaje indege yayo y’imyanya 19 yitwa Dornier 228-200 yarimo abagenzi 16 n’abayitwaye babiri. Yerekezaga mu Mujyi wa Beni mu bilometero 350 mu Majyaruguru ya Goma, ubwo yakoraga impanuka.

Imibare ya nyayo y’abaguye muri iyo mpanuka baba bari aho yaguye n’abari bayirimo ntiramenyekana.

Uwabonye iyo mpanuka yavuze ko umupilote yageragezaga kuyigarura ku kibuga nyuma baza kumva urusaku rwinshi ihita igwa.

Aho indege yaguye, abaturage bageragezaga kuzimya inkongi bakoresheje amazi badahishaga indobo n’amasafuriya.

Djemo Medar wabonye iyo mpanuka yabwiye itangazamakuru ati "Nari muri restaurant n’umuryango wanjye ubwo nabonaga indege yikaraga gatatu mu kirere ubundi isohora imyotsi myinshi. Nyuma tubona indege iguye.”

“Umupilote turamuzi yitwa Didier. Yasakuzaga ati muntabare muntabare ariko nta buryo twari dufite bwo kumutabara kuko umuriro wari mwinshi”.

Busy Bee ifite indege eshatu zikora mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ntabwo haramenyekana impamvu zaba zateye iyi mpanuka
Iyi ndege yahiye irakongoka, biravugwa ko abantu 25 aribo bayiguyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .