Polisi yatangaje ko ikirimo gukora iperereza ngo hamenyekane uburyo abo bantu bapfuyemo. Hari amakuru ko urwo rupfu rwaba rwatewe n’umubyigano mu kabari.
Inzego zishinzwe ubutabazi zihutiye kugera aho hantu. Reuters yavuze ko abapfuye bagera kuri 22 ndetse hakaba hari n’abandi batanu bajyanywe mu bitaro.
Imiryango y’ababuze ubuzima ntiyabashije kubona imirambo yabo kubera ko hahise hafungwa ndetse ikaba yahise ijyanwa mu buruhukiro bwo hafi aho kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Mu bapfuye hagwiriyemo abakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 18 na 20 ariko bivugwa ko hari n’abari munsi y’icyo kigero bari bagiye kwishimira ko basoje ibizamini.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida wa Afurika y’Epfo yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.
Ati "Ibi byago birababaje ukurikije ko bibaye muri uku kwezi kw’urubyiruko- igihe dushyira imbere amahirwe azamura imibereho myiza n’ubukungu bw’urubyiruko mu gihugu cyacu."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!