00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 11 bamaze igihe bafungiwe kwica umurinzi wa Perezida Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 August 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza, ANR, rumaze amezi ane rufunze abantu 11 rukekaho kugira uruhare mu rupfu rw’umurinzi wa Perezida Felix Tshisekedi.

Uyu musirikare witwaga Joseph yapfuye “urupfu rw’amayobera” muri Mata 2024. Umurambo we wagaragaye imbere y’ibiro by’urwego rushinzwe ingufu z’amashanyarazi i Kinshasa.

Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ASADHO, watabarije aba bantu, ugaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukwiye kuvugurura imikorere ya ANR kuko ibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uyu muryango wasobanuye ko ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yari yarasezeranyije Abanye-Congo ko azavugurura imikorere ya ANR yanengwaga ubwo Joseph Kabila yari ayoboye iki gihugu gusa ngo ntiyigeze abikora.

Wagize uti “ASADHO ibabajwe no kuba isezerano Perezida Tshisekedi yatanze ryo kuvugurura imikorere ya ANR yari yarazahajwe n’ibikorwa bibangamira ikiremwamuntu mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila atigeze aryubahiriza.”

ASADHO yagaragaje ko mu gihe aba bantu bamaze muri kasho ya ANR, abo mu miryango yabo ndetse n’abanyamategeko babo bangiwe guhura na bo. Usobanura ko iyi migirire itubahiriza Itegeko Nshinga rya RDC.

Uyu muryango wasabye Perezida Tshisekedi ko yategeka ubuyobozi bwa ANR kurekura aba bantu bwangu cyangwa se bakaburanishwa, abo muri uru rwego bakomeje guhohotera abaturage na bo bakabiryozwa.

Perezida Tshisekedi yasabwe kubahiriza isezerano yatanze ryo imikorere ya ANR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .