Aka gace k’imisozi ko mu karere ka Kouri Bougoudi gaherereye hafi y’umupaka wa Tchad na Libye ni isibaniro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro barimo abo mu gihugu imbere n’abanyamahanga.
Minisitiri w’ingabo, Daoud Yaya Brahim yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko byatangiye ari amakimbirane hagati y’abantu babiri.
Imirwano yabaye mu cyumweru gishize ariko uburyo yafashe intera ntibirasobanurwa.
Imwe mu miryango yatangaje ko abapfuye ari benshi kurusha abatangajwe na leta. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuze ko hapfuye abantu 200.
Iyi miryango inenga inzego z’umutekano zitatabaye kugeza ubwo hapfa abantu benshi mu mwanya muto.
Hitabajwe abasirikare kugira ngo iyo mirwano ihoshe.

Nigeria: Umuyobozi w’Itorero Methodiste wari washimuswe yarekuwe
Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Methodiste muri Nigeria, Samuel Kanu, yarekuwe nyuma y’aho ashimuswe ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022, ubwo yari kumwe n’abandi bapasiteri bavuye mu materaniro.
Nyibyamenyekanye uburyo barekuwe nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Abakirisitu bari mu byishimo nyuma y’amasengesho basenze basabira uyu muyobozi ubwo bari bamaze kwakira amakuru y’ishimutwa rye.
Ishimuta rikorwa n’udutsiko tw’abantu bagamije gusaba ingurane kugira ngo abo bashimuse barekurwe rikunze kubaho mu bice bitandukanye bya Nigeria.
Hakunze no kuba ibitero by’udutsiko tw’abitwaje intwaro barimo n’abagendera ku mahame y’idini ya Islam mu Majyaruguru y’igihugu.
Nigeria yiteguye amatora ya Perezida umwaka utaha.

Uganda: Umugabo yahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga
Urukiko Rukuru rwa Mukono muri Uganda, rwahamije umugabo witwa Matthew Kirabo, icyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga Desire Mirembe Jemima wari umunyeshuri mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere.
Ibimenyetso byasuzumwe ku mpande zombi byagaragaje ko urupfu rw’uwo mukobwa rwatewe n’uko iby’urukundo rwa bombi byajemo igitotsi.
Nyuma y’uko bagiranye ibibazo ngo bemeranyijwe guhura bakabiganiraho ariko umunsi bahuye nibwo umukobwa yishwe n’uwari umukunzi we akajugunya umurambo mu murima w’ibisheke.
Tunisia yemeye gusubiza muri Amerika ibisigazwa by’abasirikare bishwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi
Guverinoma ya Tunisie yasinye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amasezerano yo gusubiza muri iki gihugu ibisigazwa by’imibiri y’abasirikare baguye mu Majyaruguru ya Afurika mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Aya masezerano azaharura inzira yo gusubiza muri Amerika imibiri y’abasirikare basaga 2800 barimo abadafitiwe imyirondoro izwi bashyinguye mu irimbi riherereye muri komini Carthage muri Tunisie.
Biteganyijwe ko iyo mibiri izatabururwa ikoherezwa muri Amerika. Indi mibiri 3724 y’Abanyamerika bapfiriye mu ntambara ntiyigeze iboneka.

Uganda:Abakozi bo mu buvuzi banze akazi
Abaforomo n’ababyaza mu bigo bya leta banze kujya ku kazi kuri uyu wa Mbere nubwo imyigaragambyo bari bateguye yaburijwemo n’urwego rubahagarariye.
Abakozi bo kwa muganga binyuze mu ihuriro ryabo binjiye mu myigaragambyo ku wa 26 Gicurasi basaba ko imishahara yabo izamurwa kimwe n’iy’abandi bakozi bari mu rwego rumwe.
Ku Cyumweru ubuyobozi bw’Ihuriro ry’aba bakozi ryategetse ko imyigaragambyo ihagarara. Uyu mwanzuro wagize ingaruka ku migendekere y’akazi kuri uyu Mbere mu bitaro bya leta n’ibigo nderabuzima.
Guverinoma yari yabanje gukangisha ku wa Gatanu, ko abitabiriye imyigaragambyo bazirukanwa nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko mu bigo by’ubuvuzi mu Mujyi wa Kampala abarwayi bari babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera ko abagombaga kubaha serivisi batari bitabiriye akazi.
Aho abaforomo babashije kujya ku kazi, ngo ntibari bambaye impuzankano yabugenewe bakaba bitaga ku ndembe gusa.

RDC: M23 yavuye mu bice yari yafashe
Inyeshyamba za M23 zari zimaze iminsi zirwana n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko ziyemeje gusubira inyuma zikava mu bice zari zigaruriye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Imirwano yari ihanganishije impande zombi yatumye abagera ku bihumbi 100 bava mu byabo. Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko abaturage batangiye gusubira mu byabo muri teritwari za Nyiragongo na Rutshuru.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BBC ko impamvu bavuye mu bice bari bigaruriye ari uko bashaka amahoro.
Ku wa Mbere, Umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko kugirana ibiganiro na M23 yiswe umutwe w’iterabwoba bidashoboka.
Guverinoma ya Congo yakuye ku rutonde rw’imitwe y’inyeshyamba yagombaga kwitabira ibiganiro byabereye muri Kenya iyishinja guhungabanya umutekano mbere gato y’ibi biganiro.
Ibyo biganiro nta mwanzuro wabifatiwemo ndetse biteganyijwe ko bizasubukurirwa i Goma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!