00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yitandukanyije na ‘Tweets’ za Muhoozi ku gushyigikira TPLF; Inzara yatangiye guhitana abantu muri Ethiopie: Amakuru mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2022 saa 11:13
Yasuwe :

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, ibikorwa by’abavuye ku rugerero n’igisirikare cya Uganda, yatangaje ko ubutumwa bw’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi ku bijyanye n’inyeshyamba za Tigray ari ibitekerezo bye aho kuba iby’igisirikare.

Brig Felix Kulayigye, yabwiye BBC ku wa Mbere ko ubutumwa Gen. Muhoozi yanditse kuri Twitter avuga ko ashyigikiye inyeshyamba za Tigray atabutanze abitumwe n’igisirikare cya Uganda.

Aganira n’umunyamakuru yagize ati“Nkurikiranira hafi ibyo igisirikare gikora. Niba warabibonye neza buriya si ubutumwa bw’umugaba w’ingabo za Uganda ndetse ntibwavuye ku muvugizi wa Minisiteri y’ingabo. Ntabwo rero bwatwitirirwa.”

Lt Gen Kainerugaba yavuze ko ashyigikiye inyeshyamba zo muri Tigray ndetse ashinja guverinoma ya Ethiopie ko ihonyora uburenganzira bwa muntu nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

Itangazamakuru ryo muri Ethiopie, abadipolomate n’igisirikare bahise bakwirakwiza ubwo butumwa ku mbuga nkoranyambaga bashinja Uganda gutera inkunga no guha imyitozo inyeshyamba za TPLF muri Uganda.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Gen. Muhoozi atigeze asiba cyangwa ngo akosore ubutumwa bwe. Yanashimagije Misiri, igihugu kitumvikana na Ethiopie ndetse avuga ko mu gihe byaba bibaye ngombwa habaho ubufatanye mu kurwanya umwanzi.

Brig Kulayigye yavuze ko amakuru ajyanye n’imikoranire ya Minisiteri y’ingabo n’igisirikare cy’ibindi bihugu atangwa mu buryo buciye mu mucyo aho gutangwa binyuze kuri Twitter.

Nubwo Uganda ihakana ibyo gufasha inyeshyamba zo muri Ethiopie, ikavuga ko ayo makuru ari ibihuha byagize ingaruka kuri dipolomasi ya Uganda mu Karere.

Abayobozi benshi ba Uganda barimo Minisitiri w’Ingabo, Vincent Ssempijja, abo mu ngabo n’abadipolomate bagiye muri Ethiopie guhura n’abayobozi b’ingabo ngo bitandukanye n’ibyo birego hamwe n’ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye abayobozi b’inzego za gisirikare kubuza abofisiye bose kongera gukoresha imbuga nkoranyambaga bashyiraho amakuru ajyanye n’imikoranire ya Uganda n’ibindi bihugu.

Lt Gen Muhoozi ngo ntarongera gukoresha Twitter kuva ku wa 25 Kamena.

Tweets za Lt Gen Muhoozi zivuga ku nyeshyamba za M23 na zo zateje ibibazo bya diplomasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abayobozi ba Congo bavuze ko bazahagarika ibikorwa bihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza RDC mu kurwanya ADF mu Burasirazuba bwa Congo.

Abana 13 bapfuye bazize inzara mu Majyepfo ya Ethiopie

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Majyepfo ya Ethiopie bwatangaje ko abana bagera kuri 13 bamaze kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa akomeje gufata indi ntera ndetse n’intambara yagize ingaruka ku batuye ako gace.

Urupfu rw’abo bana rwemejwe n’Umuyobozi mu Karere ka Konso wabwiye BBC ko kuba benshi bari kubura umusaruro w’ubuhinzi biri gutuma bava mu ngo zabo bagasuhuka.

Uwo muyobozi yavuze ko umubare w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi ukomeje kwiyongera aho abagera kuri 240 bashyizwe mu bitaro.

Urwego rwa leta rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi rwabwiye BBC ko ibikorwa byo kugeza ibiribwa ku babikeneye byatangiye.

Akarere ko mu ihembe rya Afurika kibasiwe n’amapfa akaze kuva mu binyacumi by’imyaka ishize. Imiryango nterankunga ivuga ko abagera kuri miliyoni zirindwi bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ethiopie y’Amajyepfo ni kimwe mu bice byakozweho cyane byatumye kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni 18 babayeho batagira ibiribwa bihagije.

Ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa muri Ethiopie cyatumye abantu batangira gupfa bazize inzara

Raila Odinga yanenze Komisiyo y’amatora yiringiye ikoranabunga gusa mu gutunganya lisiti z’itora

Umukandida w’ihuriro ry’amashyaka rya ‘Azimio la Umoja One Kenya’ mu matora ya Perezida wa Kenya, Raila Odinga, yasabye Komisiyo y’Amatora gushyiraho gahunda yo gukoresha ‘ibitabo’ muri gahunda yayo yo kugenzura abazatora aho gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga gusa.

Odinga yabwiye Komisiyo y’Amatora ko ibyo nibiyinanira bizaba ari nk’aho nta matora yabaye nk’uko Daily Nation yabitangaje.

Odinga wari mu karere ka Kiambu, yagize ati “Hamwe no kugira intonde mu gitabo bizaba byoroshye kugaragaza umubare w’abantu batoye kuri buri biro by’itora. Niyo mpamvu dusaba ko hagomba kujyaho ‘igitabo’ kuri buri biro by’itora. Si ibyo kwingingira. Turasaba Komisiyo y’Amatora ko uriya munsi kuri buri biro by’itora hazaba hari igitabo giherekeza lisiti y’itora yo mu ikoranabuhanga. Nibitaba ibyo nta matora azaba yabaye.”

Mu cyumweru gishize Komisiyo y’Amatora yasaga n’aho yemeye kuzakoresha igitabo giherekejwe n’imyirondoro mu ikoranabuhanga ariko Perezida wayo Wafula Chebukati n’umuyobozi Mukuru Marjan Hussein Marjan bashimangiye ko kizakoreshwa nk’inzira ya nyuma.’

Mu nama nyunguranbitekerezo hagati y’abakandida bane barimo Raila Odinga, William Ruto, George Wajackoyah na David Mwaure Waihiga, Chebukati yabijeje ko bizashyirwaho mu bwumvikane.

Amatora ya Perezida muri Kenya ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ethiopie: Abiy Ahmed yasabye imbabazi ku bw’uburangare bwatumye imbaga itikira

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed yavuze ko Guverinoma isaba imbabazi kubera ko itashoboye kurinda abaturage baguye mu bitero biherutse kubagabwaho.
Abaturage b’abahinzi borzoi mu Karere ka Oromia bagabweho ibitero byahitanye abarenga 300.

Abiy Ahmed yavuze ko kongera kuba kw’imyivumbagatanyo bitatewe n’uburangare bw’inzego z’ubuyobozi.

Ati “Guverinoma iri gukora ibishoboka kugira ngo umutekano w’abaturage ubungabungwe.”

Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane yitabye Inteko ihsinga Amategeko ahatwa ibibazo birimo n’impamvu inzego zishinzwe umutekano inshuro nyinshi zagiye zinanirwa gukumira ibitero.

Abiy yagize ati “Iterabwoba ni ikibazo kiri ku rwwego mpuzamahanga, siniyumvisha uburyo gifatwa nk’aho ari ikintu cyagenewe Ethiopie gusa.”

Abiy kandi yamaganye abo yise ‘abanzi bo mu mahanga” atigeze avuga amazina n’’abagambanyi’ b’imbere mu gihugu, avuga ko ari bo batuma ibibazo by’umutekano birushaho gusubira irudubi.

Aya magambo ayavuze mu gihe guverinoma imaze igihe ishyirwaho igitutu n’abashinja ubuyobozi kugira uruhare mu bitero bihitana abaturage nubwo leta ibihakana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .