00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaminisitiri bagiye kwiga ku rugendo rwa nyuma rwo kwinjiza RDC muri EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2022 saa 11:28
Yasuwe :

Abagize Akanama k’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bazahura ku itariki ya 8 Kamena 2022, basoze imirimo ya nyuma yo kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu muryango.

Iyi nama ya 42 isanzwe iteganyijwe ku wa 8-11 Kamena 2022, initezweho kuganira ku kohereza indorerezi z’amatora muri Kenya, gufata icyemezo ku gihugu kizakira ikigo gishinzwe ifaranga cya EAC gifite inshingano yo gushyiraho ifaranga rimwe mu muryango. Hari kandi no kwakira raporo y’umugenzuzi muri uyu muryango.

RDC yinjiye muri EAC ku wa 8 Mata 2022, icyo gihe Perezida Tshisekedi yasinye ku masezerano ashyiraho uyu muryango.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, yavuze ko uyu muryango urimo gutegura gahunda y’uburyo RDC izashyira mu bikorwa intego zirimo guhuza gasutamo, gushyiraho ifaranga rimwe, kwihuza mu bya politiki n’izindi nzego z’ubufatanye. Hari kandi n’ubukangurambaga mu bafatanyabikorwa bose ba RDC.

Ku itariki 29 Nzeri 2022, igomba kuba yamaze kwemeza burundu amasezerano ya EAC imbere mu gihugu. Akanama k’abaminisitiri kitezweho no kwiga ku busabe bwo kongera amafaranga yo gukoresha mu rugendo rwo kwinjiza RDC muri EAC.

Hari kandi kwemeza igihugu kizajyamo icyicaro cy’ikigo gishinzwe ifaranga muri EAC. Kugeza ubu u Burundi, Kenya, Uganda na Tanzania biri ku rutonde rw’ibishobora kwakira iki cyicaro.

RDC yinjiye muri EAC muri Mata uyu mwaka mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .