Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko Katumbi yiyomoye kuri Tshisekedi, ndetse agatangaza ko aziyamamariza kuyobora RDC mu matora azaba mu Ukuboza 2023, ndetse ishyaka rye ryamaze kumutangaho umukandida.
Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko Perezida Tshisekedi yahuye n’abaminisitiri batanu bo mu Ishyaka Ensemble bari muri Guverinoma "ku bijyaye no kuba bakomeye ku murongo wa politiki n’icyerekezo cyayo", byitabirwa na Minisitiri w’Intebe.
Byakomeje biti "Batatu muri bo, Christian Mwando (Minisitiri w’Igebamigambi), Chérubin Okende (Minisitiri w’Ubwikorezi) na Véronique Kilumba (Minisitiri wungirije w’ubuzima), batanze ubwegure bwabo kugira ngo bakomeze umurongo wabo wa politiki muri Ensemble, yamaze kuva muri Union sacrée."
Mu baminisitiri bagumye muri Guverioma harimo Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, na ba Minisitiri Modeste Mutinga Mutushayi ushizwe imibereho myiza na Minisitiri Nzangi Muhindo ushinzwe amashuri makuru na za kaminuza.
Ibiro bya Tshisekedi byemeje ko bo "bashimangiye ko bashyigikiye umurongo wa politiki n’icyerekezo by’umukuru w’igihugu."
Kandidatire ya Moïse Katumbi ntabwo yaguye neza abarwanashyaka ba Tshisekedi n’ihuriro Union sacree. Mu mwaka ushize, Minisitiri Lutundula yabwiye abanyamakuru ko abarizwa mu ishyaka rya Katumbi, kandi abizi ko akorana na Tshisekedi.
Yashimangiye ko Tshisekedi afite uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya kabiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!