00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamenyi 13 b’idini ya Islam muri Maroc batorokereye mu Burayi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 May 2024 saa 06:10
Yasuwe :

Ba Imams 13 bafatwa nk’abamenyi n’abayobozi bubashywe mu idini ya Islam muri Maroc batorokereye mu Burayi, nyuma yo koherezwa na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu kwigisha bagenzi babo baba mu mahanga.

Abo bamenyi boherejwe mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan ariko igihe bagomba kugarukira cyarageze, baburirwa irengero.

Ni abahanga mu by’idini ya Islam babifitiye impamyabumenyi zihanitse ndetse buri kwezi bagenerwa umushahara na Leta. Abagiye bari bahawe ibyangombwa byose bizatuma babasha gukora umurimo w’Imana mu Burayi.

RFI yatangaje ko bagombaga kugaruka tariki 12 Mata 2024 ariko ubwo bagenzi babo babategererezaga ku kibuga cy’indege, barababuze.

Buri gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan Maroc yohereza inzobere nyinshi mu by’idini kujya kwigisha bagenzi babo baba mu bihugu by’i Burayi.

Gutoranya abazagenda bikorwa mu buryo bwihariye, gusa bivugwa ko byarushijeho gukazwa nyuma y’iki gikorwa.

Ubusanzwe hagendaga abatoranyijwe harimo n’abadafite imiryango icyakora ubutaha byasubiwemo, ngo hazajya hagenda abashinze ingo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .