00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bya SADC bagiye gusuzuma niba bakongera manda y’ingabo zayo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 November 2024 saa 07:41
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bazahurira mu nama idasanzwe yo gusuzuma umusaruro w’ibikorwa by’ingabo zawo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itegerejwe ku itariki ya 20 Ugushyingo 2024

Ubu butumwa buzwi nka SAMIDRC bwatangiye tariki ya 15 Ukuboza 2023. Ingabo za Afurika y’Epfo zibuyoboye, iza Tanzania na Malawi zasabwe kwifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Intego SAMIDRC yihaye yo gufasha ingabo za RDC gusubirana ibice yambuwe na M23 ntabwo yayigezeho kuko uyu mutwe wakomeje kwagura ibirindiro. Abayobozi b’ubu butumwa bagaragaje ko byatewe n’uko batari bafite ibikoresho bihagije byo kujyana ku rugamba.

Umuyobozi mu ngabo za Afurika y’Epfo ushinzwe ibikorwa bihuriweho, Lt Gen Siphiwe Lucky Sangweni, muri Kanama 2024 yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hari icyuho kinini kiri hagati y’amafaranga abasirikare babo bari muri RDC bari bakeneye n’ayo bahawe.

Uyu musirikare yagaragaje ko ingabo zabo ziri muri RDC zari zikeneye miliyari 2,5 z’Ama-Rand, zihabwa miliyari 1 z’Ama-Rand, asobanura ko mu gihe andi ataboneka, batazoherezayo izindi ngabo.

Lt Gen Siphiwe wasubizaga ikibazo cy’umudepite Carl Niehaus uhagarariye ishyaka EFF mu Nteko, yagize ati “Ubu nta gahunda yo koherezayo abandi basirikare mu gihe amafaranga akenewe ataraboneka.”

Mu gihe havugwa ubushobozi buke muri SAMIDRC, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gaherutse gusaba ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwawo muri RDC (MONUSCO) guha SAMIDRC bimwe mu bikoresho.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa 18 Ugushyingo byatangaje ko abakuru b’ibihugu bazahabwa amakuru y’uburyo umutekano uhagaze mu burasirazuba bwa RDC, bashyikirizwe na raporo ku musaruro w’ubu butumwa.

Nk’uko byakomeje bibisobanura, abakuru b’ibihugu bazanaganira kuri manda ya SAMIDRC, bafate umwanzuro ku hazaza hayo mbere y’uko irangira tariki ya 14 Ukuboza 2024.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’aho muri uku kwezi k’Ugushyingo 2024, Gen Maj Monwabisi Dyakopu wayoboraga SAMIDRC asimbuwe na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Col Thembekile Nqukuva.

Col Thembekile Nqukuva (ubanza ibumoso) ni we muyobozi mushya wa SAMIDRC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .