Abakuru b’ibihugu bya ICGLR bunamiye Perezida Idriss Déby Itno wapfuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Mata 2021 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa ICGLR bunamiye uwari Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, witabye Imana kuri uyu wa Kabiri, azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Idriss Déby yapfuye ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, azize ibikomere by’amasasu yarashwe ubwo yari yasuye ingabo ze ziri ku rugamba mu mirwano imaze iminsi ibera mu gace ka Kanem aho zihanganye n’umutwe wa Front for Change and Concord in Chad, FACT.

Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), bari bateraniye mu nama yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique kuri uyu wa Kabiri ubwo urupfu rwa Déby rwatangazwaga.

Bashyize hanze itangazo rigaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe. Ni inama yabereye i Luanda, yitabirwa n’abarimo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ndetse ikaba yari iyobowe na Perezida wa Angola, João Manuel Lourenço.

Itangazo bashyize hanze rigira riti “Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bababajwe n’urupfu rwa Nyakubahwa Maréchal Idriss Déby Itno, Perezida wa Repubulika ya Tchad kandi bihanganishije umuryango we, Guverinoma n’abaturage ba Tchad.”

Idriss Déby wari ufite imyaka 68, yagiye ku butegetsi amaze gukora Coup d’État ku wa 2 Ukuboza 1990 afashijwe n’u Bufaransa, maze ahirika Hissène Habré. Yari aherutse kugirwa Maréchal.

Guverinoma ya Tchad yamaze gutangaza inzibacyuho y’amezi 18 iyobowe n’Umuhungu wa Perezida, Mahamat Idriss Déby w’imyaka 37.

Maréchal Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere yatewe n'amasasu yarashwe mu Cyumweru gishize
Abitabiriye inama ya kabiri ya ICGLR barimo na Perezida Kagame bunamiye Perezida Idriss Déby

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .