Abakuru b’ibihugu bagiye guhurira mu nama idasanzwe ku kwihutisha amavugurura ya AU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bya Afurika, bagiye guhurira mu nama ya 11 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, izibanda ku biganiro bigamije kureba uburyo amavugurura yakozwe muri uyu muryango yashyirwa mu bikorwa.

Iyi nama izabera i Addis Abeba muri Ethiopia, kuva tariki ya 17-18 Ugushyingo 2018, izaba ikurikiranye n’indi ihuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 55 bigize AU.

Izibanda ku kureba uburyo ibihugu byakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura arimo; arebana y’imiyoborere n’imikorere ya Komisiyo ya AU, kwishakamo ingengo y’imari, kugera ku cyerekezo 2063 n’ibindi.

Ni amavugurura yakozwe n’itsinda ry’intiti zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, kuri ubu uyobora AU, ryashyizweho mu 2016.

Abayobozi muri Komisiyo ya AU bagaragaza ko Misiri izasimbura u Rwanda ku buyobozi bw’uyu Muryango mu ntangiriro za 2019, isa n’idashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.

Elissa Jobson ukuriye Ubuvugizi bwa Afurika mu muryango International Crisis Group, yabwiye Ikinyamakuru Eye Witness ko abona iyi nama idasanzwe nk’uburyo bwa nyuma bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura, mbere y’uko Perezida Kagame ava ku buyobozi bwa AU.

Ati “Igiteye inkeke ni uko Misiri ishobora kutazashyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura, kabone nubwo itagerageza kuyakuraho.”

Liesl Louw-Vaudran, umusesenguzi mu kigo cyo muri Afurika y’Epfo cyiga ku mutekano, yavuze ko mu gihe nyuma y’imyaka isaga ibiri aya mavugurura atarashyirwa mu bikorwa, umwanzuro uzafatwa muri iyi nama uzaturuka ku bazaba bayitabiriye.

Jobson avuga ko mu mpamvu Misiri zishobora gutuma yari yarahagaritswe muri AU mu 2013 nyuma ya ‘Coup d’Etat’ yagejeje Perezida Abdel Fattah al-Sisi ku butegetsi idashyigikira aya mavugurura, harimo kuba ngo igitekerezo cyo kuyashyiraho cyaraturutse kuri Komisiyo y’uyu muryango mu gihe iki gihugu cyo cyifuza ko igabanyirizwa ububasha.

Hari n’abandi bakuru b’ibihugu kandi basanga Komisiyo ya AU idakwiye guhabwa ububasha bwinshi, kuko bayibona nk’ubunyamabanga bushyira mu bikorwa imyanzuro bafashe.

Kugeza ubu abakuru b’ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Botswana, Ibirwa bya Comoros, Togo na Ghana bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama.

AU igizwe n’ibihugu 55, yashinzwe mu 2002 nyuma yo gusenyuka k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA), mu 2016 yari ifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 417 z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza