00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Kenya Airways bamaze iminsi bigaragambya bashobora kwirukanwa

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Abapilote ba Kenya Airways bamaze iminsi bigaragambya babwiwe ko bashobora gufatirwa ibihano by’imyitwarire mibi birimo no kwirukanwa.

Hashize iminsi itatu abakozi b’iyo sosiyete bigaragambya basaba gufatwa neza harimo no kongera kubishyurira amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Kenya Airways yatangaje ko iyo myigaragambyo inyuranyije n’amategeko. Ni umwanzuro washyigikiwe na Guverinoma ivuga ko kwigaragambya kw’abantu 400 bishyira sosiyete mu gihombo.

Kubera iyo myigaragambyo, Kenya Airways mu mpera z’icyumweru gishize yahagaritse ingendo 56 bigira ingaruka ku bagenzi 12 000.

Izo ngaruka kandi zanageze ku bari bafite imizigo yo kohereza mu mahanga cyangwa igomba kwinjizwa muri Kenya.

Kenya Airways yatangaje ko amahirwe yo gukemura ibibazo mu nzira z’ibiganiro agiye kurangira, abanze guhagarika imyigaragambyo bakirukanwa cyangwa bakagezwa mu butabera.

Nubwo Guverinoma ya Kenya imaze igihe ishyira amafaranga menshi muri Kenya Airways, iyo sosiyete imaze igihe ikorera mu bihombo.

Hashize iminsi itatu abapilote ba Kenya Airways bari mu myigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .