00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakekwaho guhungabanya umutekano i Goma bari kuburanishwa nk’abasirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 December 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kuburanisha abakekwaho guhungabanya umutekano w’uyu mujyi.

Aba bantu barimo abasivili, abo mu mitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo n’ababaye mu nzego z’umutekano za RDC bafatiwe mu bikorwa bigamije kurwanya ibyaha muri uyu mujyi bizwi nka ‘Safisha Mji’.

Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Goma, Djembi Mondondo Michel, kuri uyu wa 8 Ukuboza 2024 yatangaje ko hari dosiye z’abantu 131 bafunzwe bakekwaho guhungabanya umutekano w’uyu mujyi.

Izi dosiye zirimo iz’abagera ku 10 bakatiwe barimo ubarizwa muri Wazalendo umwe warashe umunyeshuri muri teritwari ya Nyiragongo n’umusirikare wo mu mutwe w’abarinda Perezida Félix Tshisekedi warasiye abaturage babiri ku cyambu cya Goma.

Uyu musihinjacyaha yasobanuye ko harimo izindi dosiye 51 zamaze koherezwa mu rukiko, nk’iy’ubarizwa muri Wazalendo warasiye umwana w’imyaka itatu mu nkambi ya Bulengo iri mu burengerazuba bwa Goma n’izindi 32 bateganya koherereza urukiko.

Mondondo yasobanuye ko muri aba 131, harimo abana dosiye yabo yajyanywe mu rukiko rw’abana ndetse n’abagore barindwi.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo ubujura bwitwaje intwaro, ubwicanyi, gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko, gufata ku ngufu, kugambirira gukora icyaha no kuzimiza intwaro z’intambara.

Igihano kiremereye gitegereje bamwe muri bo, by’umwihariko abakekwaho kwica, ni icy’urupfu.

Inzego z'umutekano za RDC zikomeje guta muri yombi abo zikekaho guhungabanya umutekano w'i Goma
Bamwe muri bo bafatanywe intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .