Byatagajwe ubwo ubuyobozi bwa Komisiyo bwagaragazaga ko igihe cyo gutanga kandidatire cyarangiye nk’uko byari biteganyijwe ku wa 6 Kanama 2024.
Abatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru wa Komisiyo ya AU, barimo Mahmoud Ali Youssouf wo muri Djibouti, Raila Aomolo Odinga wo muri Kenya, Richard J Randriamandrato, wo muri Madagascar na Anil Kumarsing Gayan watanzwe n’Ibirwa bya Maurice.
Aba barazatorwamo ugomba gusimbura Moussa Faki Mahamat wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Chad watorewe kuyobora AU muri Mutarama 2017, mu matora ku cyiciro cya nyuma yari ahatanyemo na Amina Mohamed wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya.
Nubwo nta Munyarwanda uri mu batanze kandidatire ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa NTV Kenya, yemeje ko ashyigikiye kandidatire ya Odinga, abishingiye ku kuba mu gihe uyu Munyakenya yari Intumwa Nkuru ya AU ishinzwe Ibikorwaremezo, yarakoze akazi neza.
Ati “Raila Odinga ndamuzi, nzi urugamba yanyuzemo. Mu 2018 ubwo nari Umuyobozi Mukuru wa AU, yari Intumwa Nkuru ishinzwe Ibikorwaremezo. Yakoze akazi neza, kandi yarakumvaga. Bityo, tuzamushyigikira kandi tumwifuriza ibyiza. Tuzamushyigikira no mu gihe azaba yaragezeyo kugira ngo Afurika izagere ku ntego.”
Amatora ateganyijwe muri Gashyantare 2025. Biteganyijwe ko muri ayo matora kandi hazatorwa Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo, Komiseri ushinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’Icyaro n’Iterambere rirambye na Komiseri ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Inganda n’Umutungo kamere.
Hazatorwa kandi Komiseri ushinzwe Uburezi, Siyanse, Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Komiseri ushinzwe Ibikorwa remezo n’Ingufu, Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Amahoro n’Umutekano na Komiseri ushinzwe Ubuzima, Ibikorwa by’ubutabazi n’Iterambere ry’Imibereho myiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!