00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajenerali 49 barimo Sejusa na Tumwine basezerewe mu ngabo za Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 May 2022 saa 11:02
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwemereye abasirikare bakomeye barimo Gen David Sejusa wayoboye ubutasi bwa Uganda na Gen Elly Tumwine wahoze ari Minisitiri w’umutekano, gusezera mu ngabo guhera kuri uyu wa Mbere.

Muri rusange urwo rutonde rw’abasirikare bagomba gusezera harimo ba ofisiye -jenerali 49, bafite amapeti guhera kuri Brigadier General kugeza kuri General w’iyenyeri enye.

Gen Sejusa wamenyekanye nka Tinyefuza wabaye umuhuzabikorwa w’inzego z’iperereza za Uganda, yasabye gusezererewa mu ngabo za Uganda guhera mu 1996, ariko akagenda abyangirwa.

Ubutumwa Minisiteri y’Ingabo yoherereje inzego zitandukanye za gisirikare ku wa 10 Gicurasi, bugaragaza urutonde rw’abasirikare bazasezererwa.

Ubwo butumwa bwaje kugera mu itangazamakuru bugira buti "Ubu butumwa bugamije kwibutsa abajenerali bagomba gusezererwa mu ngabo ku cyiciro cya 12 ko uwo muhango uzaba ku wa Mbere tariki 16 no ku wa Kabiri tariki 17 ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo i Mbuya, mu cyumba cy’inama cy’umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi."

Kuri urwo rutonde harimo Gen Elly Tumwine, Gen David Sejusa, Lt Gen John Mugume, Lt Gen Proscovia Nalweyiso, Lt Gen Andrew Gutti, Maj Gen Stephen Kashaka, Maj Gen Phinehas Katirima, Maj Gen Elly Kayanja, Maj Gen Michael Ondoga, Maj Gen Gavas Mugyenyi na Brig Stephen Kwiringira.

Lt Gen Proscovia Nalweyiso afatwa nk’umugore wabashije kugera ku ipeti ryo hejuru cyane mu ngabo za Uganda.

General Elly Tumwine w’imyaka 68 yabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda kuva mu 2019 kugeza mu 2021. Ubu ni umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, ahagarariye ingabo za Uganda, UPDF.

Ni mu gihe Lieutenant General Andrew Gutti amaze igihe ari Perezida w’urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Uganda, guhera muri Gicurasi 2016.

Benshi muri aba basezerewe bari mu ngabo za National Resistance Army zatangije urugamba rwo kubohora Uganda, rwanagejeje Yoweri Museveni ku butegetsi.

Bibarwa ko mu ngabo za Uganda, umusirikare wo ku ipeti guhera kuri Lieutenant kugera kuri Captain, ashobora gusaba gusezererwa igihe ageze ku myaka 40, mu gihe kuri Major ari imyaka 45.

Lieutenant Colonel ashobora gusaba gusezera ku myaka 47, mu gihe Colonel asezera ku myaka 51.

Ni mu gihe kandi guhera kuri Su-Liyetona kugeza kuri Jenerali, umusirikare ashobora gusaba gusezererwa amaze imyaka 14 mu ngabo.

Gen Sejusa na Tumwine basezerewe mu Ngabo za Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .