Aba bashumba banyuze ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC (La Corniche) kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025. Ubwo bageraga i Goma bakiriwe n’ababahagarariye M23 barimo Umuvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka.
Bagiranye ibiganiro n’abahagarariye ihuriro AFC ririmo imitwe ya politiki na M23 barimo Umuyobozi waryo, Corneille Nangaa; Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, n’abo ku rwego rw’igisirikare ba M23.
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri iki gihugu (CENCO) n’iya Angilikani (ECC) ziherutse gutangiza gahunda yo kuganira n’Abanye-Congo batandukanye hagamijwe gushakira Uburasirazuba bwa Congo amahoro.
Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, tariki ya 9 Gashyantare 2025 yatangaje ko Kiliziya na Angilikani byiteguye kuganira na M23, kuko icy’ingenzi ari amahoro.
Yagize ati “Niba ari ukujya i Goma, tuzajyayo. Tuzagenda, tuganire na buri wese. N’iyo baba bari mu kwezi, tuzabasangayo. Ntacyo twageraho tudahaye urubuga bose, niba dushaka ko ibi biganiro bivamo igisubizo kirambye.”
Gahunda ya CENCO na ECC yamaganywe n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC, rigaragaza ko Kiliziya na Angilikani bidakwiye gukora igikorwa cya politiki, bitabiherewe uburenganzira na Perezida Félix Tshisekedi.
Iri shyaka ryagize riti “UDPS/Tshisekedi iributsa ko amadini adafite umuhamagaro wo kujya muri gahunda za politiki mu cyimbo cya Leta. Isaba abayobozi b’amadini akorera mu gihugu gushyigikira ubutumwa bw’amahoro no kwishyira hamwe kw’abenegihugu, ikiruta byose akubaha ubuyobozi bwa Leta bwemewe n’amategeko.”
Kiliziya Gatolika na Angilikani bishyigikiye imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!