00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaguye mu myigaragambyo bageze kuri 36, Ethiopie mu bihugu bya mbere mu gufunga abanyamakuru: Avugwa muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2022 saa 03:40
Yasuwe :

Urwego ruharanira Ubwisanzure bw’Itangazamakuru (Committee to Protect Journalists: CPJ), rwagaragaje ko Ethiopie iri mu bihugu biri ku isonga mu gufunga abanyamakuru muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Intambara ya gisivile yadutse mu Majyaruguru y’Intara ya Tigray iri mu byenyegeje ukwibasirwa kw’abanyamakuru.

Abanyamakuru 63 n’abandi bakozi b’ibitangazamakuru barafunzwe uhereye mu Ukwakira 2020 ubwo intambara yatangiraga. Abagera ku munani kugeza ubu baracyafunzwe.

Ibikorwa byo kubata muri yombi byabereye mu Murwa Mukuru, Addis Ababa mu tundi turere turimo na Tigray.

CPJ yatangaje ko ubushake bw’abanyamakuru bwo gukurikirana imigendekere y’intambara byabaye intandaro y’ifatwa n’ifungwa ryabo.

Abanyamakuru ntibemerewe kugera mu duce twaberagamo imirwano aho bivugwa ko ibihumbi by’abasivile byayiguyemo mu gihe abandi babarirwa muri za miliyoni bakeneye inkunga zitandukanye kugira ngo ubuzima bukomeze.

Raila akomeje kurusha Ruto amahirwe yo kuyobora Kenya

Umukandida w’ihuriro Azimio, Raila Odinga, niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya n’amajwi 49 ku ijana, aho akurikirwa na William Ruto n’amajwi 41 ku ijana.

Amatora yakoreshejwe na Nation Media Group, hagati ya tariki 30 Nyakanga na tariki 1 Kanama 2022, yerekanye ko George Wajackoyah ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 2 ku ijana naho David Waihiga akagira 0.2 ku ijana.

Mu basubije, abagera kuri 7% ntabwo barafata icyemezo cy’uwo bazatora. Abasubije bose bangana na 2400 bo mu bice byose by’igihugu.

Aya matora yerekanye ko umukandida Raila Odinga, arimo kuzamuka cyane kuko muri Gicurasi yari afite amajwi 42%. Bivuze ko amajwi ye yiyongereyeho 7%, mu gihe aya Ruto yagabanyutseho 1%.

Odinga yatsinze mu duce twose dutandatu ari two; Nyanza, Lower Eastern, Coast, Northern, Western, Nairobi, South Rift, Mt Kenya na North Rift.

Odinga afite amahirwe menshi yo gutsinda amatora ya Perezida wa Kenya

Ghana: Umwana na se bishwe na virusi ya Marburg

Inzego z’ubuvuzi muri Ghana zatangaje ko umugabo n’umwana we ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe na virusi ya Marburg iteye kimwe na Ebola.

Se w’uwo mwana wari ufite amezi 14 ni we wabanje guhitanwa n’iyi virusi muri iki gihugu. Nyina na we yasanzwemo iyo virusi ariko aracyari muzima ndetse ameze neza nk’uko inzego za leta zabitangaje. Ngo ari guhabwa ubuvuzi ndetse yashyizwe mu kato kugira ngo adakwirakwiza iyo ndwara.

Undi murwayi byakekwaga ko yishwe na Marburg byaje kwemezwa ko nta bwandu yari afite nyuma yo gukora isuzuma ry’umurambo we bakabura indwara yari arwaye. Ni umugabo wari ufite imyaka 51.

Virusi ya Marburg yandura ku gipimo cyo hejuru kimwe na Ebola. Itera umuriro, kubabara imitsi, impiswi, kuruka ndetse rimwe na rimwe uyirwaye agapfa azize kubura amaraso.

Ni ku nshuro ya kabiri indwara ya Marburg ibonetse mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika. Umwaka ushize yabonetse muri Guinea ariko biza gutangazwa ko itagihari nyuma y’ibyumweru bitanu, umurwayi wayo wa mbere agaragaye.

Uretse muri Afurika y’Iburengerazuba, iyi ndwara yigeze kugaragara muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya Afurika y’Epfo na Uganda nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryabitangaje.

Yishe abagera kuri 200 muri Angola mu 2005, umurwayi wa mbere wayo akaba yaragaragaye mu Budage mu 1967, yica abantu barindwi.

Uganda yohereje abapolisi kurinda umupaka wayo na RDC

Polisi ya Uganda yohereje ikipe y’abajya kurinda umupaka wayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho ingabo za Loni zishe abaturage babiri zibarashe abandi bagera kuri 15 bagakomereka.

Uganda yatangaje ko yohereje abo bapolisi kugira ngo bakurikiranire hafi iby’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’ubwo bwicanyi bushinjwa ingabo za MONUSCO nk’uko VOA ibivuga.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yavuze ko impamvu abo bapolisi boherejwe ari ukugira ngo babe maso ndetse bakumire ko hagira ibihungabanya umutekano ku ruhande rw’iki gihugu.

Abantu batangiye gupfira mu myigaragambyo yamagana ibiciro bihanitse by’amashanyarazi

Nibura abantu bane bamaze gupfira mu myigaragambyo yamagana ikiguzi gihanitse cy’umuriro w’amashanyarazi muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Mbere abaturage babyutse bafunga imihanda, batwika amapine n’inyubako zimwe zo mu gace ka Thembisa gaherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg, biturutse ku burakari batewe n’uko ibiciro bya serivisi z’ibanze byazamutse birenze urugero.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko babiri bishwe na polisi yabarashe irimo ihagarika iyo myigaragambyo ubwo yari icyaduka.

Ku mugoroba haje kuboneka indi mirambo ibiri hafi y’umuryango w’inzu yari yatwitswe nk’uko Aljazeera ibivuga.

Imyigaragambyo iterwa na serivisi mbi muri Afurika y’Epfo ikunze kubaho. Ibura ry’umuriro ryakunze kubaho muri aya mezi ya vuba mu gihe ikigo kibishinzwe, Eskom guhanganye n’ikibazo cy’amadeni y’umurengera n’imyigaragambyo y’abakozi.

RDC: Abaguye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO bamaze kuba 36

Imibare yemejwe n’inzego za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko abantu baguye mu myigaragambyo yamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu bamaze kuba 36 mu gihe abakomeretse bagera kuri 70.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 1 Kanama 2022 mu nama y’umutekano yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, i Kinshasa.

Muri raporo ya Komisiyo yihariye iyobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije byavuzwe ko muri abo bantu 36 bapfuye harimo 13 baguye i Goma, 13 b’i Butembo barimo abasirikare bane ba MONUSCO, bane bapfiriye i Buvira, batatu b’i Kanyabayonga na batatu i Kasindi.

Liberia: Perezida yatanze itegeko ryo guhiga abahohoteye abanyeshuri ba kaminuza

Nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo agire icyo akora, Perezida wa Liberia, George Weah yategetse Minisiteri y’Ubutabera na Polisi guta muri yombi abantu bahohoteye abanyeshuri bo muri za kaminuza bigarambyaga bamagana ikiguzi cyo kubaho kiri hejuru muri iki gihugu.

Aba banyeshuri bahuriye mu marembo ya Ambasade ya Amerika iri mu Murwa Mukuru Monronvia ku wa 26 Nyakanga, ubwo iki gihugu cyizihizaga isabukuru y’ubwigenge bwacyo.

Iri tsinda ry’abanyeshuri bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busaba ko igihugu gishyirwa ku murongo. Bashakaga kbushyikiriza abayobozi muri Ambasade ya Amerika ubwo bagabwaho igitero bikekwaho ko cyagizwemo uruhare n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Perezida Weah yari ayoboye inama y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba barimo uwa Nigeria, Gambia na Guinea Bissau ubwo iryo sanyanya ryabaga.

Muri icyo gitero umuyobozi w’abanyeshuri witwa Christopher Sivili, ni we wibasiwe cyane aho yakuwemo ipantalo ndetse agakubitwa bikabije.

Ibyo bikimara kuba guverinoma yararuciye irarumira ariko benshi barabyamaganye nk’uko tubikesha BBC.

Polisi yatangaje ko nta muntu n’umwe watawe muri yombi kubera ko nta wagaragaje ko yahohotewe.

Mu ijambo yavugiye kuri radio y’igihugu kuri uyu wa Mbere, Perezida Weah yitandukanyije n’ishyaka rye muri ibyo bikorwa.

Yagize ati “Nasabye Minisiteri y’Ubutabera n’inzego z’umutekano gufata mu maguru mashya abagize uruhare muri iryo hohotera no kubageza imbere y’amategeko.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .