Tariki ya 19 Gicurasi 2024 ni bwo abarenga 50 bari bayobowe n’Umunye-Congo wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christian Malanga (yarishwe), bateye ingoro ya Perezida Tshisekedi, batangaza ko bamukuye ku butegetsi.
Mbere y’uko bagera kuri iyi ngoro, babanje gutera urugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, ruri mu kilometero 1,2, bahangana n’abapolisi barurinda, bicamo babiri mbere yo gusubizwa inyuma.
Mu ntangiriro za Kamena 2024 ni bwo batangiye kuburanishirizwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. 51 ni bo bagaragaye, barimo abanyamahanga n’Abanye-Congo bafite ubundi bwenegihugu.
Mu byaha Ubushinjacyaha bwabashinje harimo icy’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, gufunga bitemewe no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Umushinjacyaha kuri uyu wa 27 Kanama 2024 yasabye urukiko gukatira igihano cy’urupfu 50 muri bo, kandi rugategeka ko ibikoresho bifashishije ubwo bageragezaga coup d’état bifatirwa. Ibyo birimo imbunda, drones, impuzankano n’amabendera bari bafite ya ‘New Zaïre’.
Ukuriye abanyamategeko bunganira aba bantu, Me Richard Bondo, yasabye urukiko kubaha igihe cyo kwiga ku busabe bw’Ubushinjacyaha kugira ngo na bo bazagaragaze icyifuzo cyabo.
Tariki ya 26 Kanama 2024, abanyamategeko bunganira Leta ya RDC basobanuye ko iyi coup d’état yatumye inzego z’iki gihugu zitakarizwa icyizere kandi ko ubwo yageragezwaga, hari imitungo yangijwe. Basabye uru rukiko kubaca indishyi ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!