Umwe mu bayobozi yatangaje ko 10 mu bishwe ari abo mu nzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu.
Umuvugizi w’inyeshyamba za ‘OLA: Oromo Liberation Army’, yatangaje ko uyu mutwe wagabye igitero mu Mujyi ufatanyije n’inyeshyamba zizwi nka ‘Gambella Liberation Front’.
Nyuma uyu muvugizi yatangaje ko ibyo bikorwa byarangiye bageze ku ntego yabo kanfi ko intwaro nyinshi zafashwe.
Abaturage babwiye BBC ko kuri uyu wa Gatatu byasaga nk’aho agahenge kongeye kugaruka muri uwo mujyi ariko ko ibikorwa by’ubucuruzi n’iby’inzego z’ubutegetsi byari bigisunzwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu uyu wa Kabiri, Perezida w’aka karere kabereyemo imirwano yari yatangaje ko ingabo ze zisubije uyu mujyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!