Ibi byabaye ubwo urubyiruko rwo mu Ishyaka rya NRM [National Resistance Movement] riri ku butegetsi, rwari ruteraniye i Kololo mu birori byo gukunda igihugu byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Dr Samuel Odongo Oledo ukuriye abo baganga, yabayoboye mu gupfukama imbere ya Museveni.
Aba baganga batakambiye Museveni bamusaba kuzongera kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Dr Odongo yashimagije Museveni ko yavuguruye urwego rw’ubuzima akanateza imbere imibereho y’abarukoramo.
Yakomeje asaba Museveni kuziyamamaza mu 2026 nk’umukandida perezida, asaba bagenzi be gupfukama bakamwereka ubusabe bwabo.
Ati “Nyakubahwa, warakoze. Waratuzamuye [abaganga]. Dupfukamye imbere yawe nyuma yo gusesengura no kugenzura ko ushoboye. Twasesenguye ko ufite imbaraga, ufite ibikenewe byose.”
Yakomeje agira ati “Dufashe uziyamamaze mu 2026 utugeze kure ukomeza kurinda ahazaza hacu. Dushaka ko Uganda igera aho Imana yifuza ko iba.”
Perezida Museveni ayobora Uganda kuva mu 1986.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!