00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo bararira ayo kwarika muri RDC; uwishe Floribert Chebeya yakatiwe urwo gupfa; Besigye yafungiwe iwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 May 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Ihuriro ry’abaforomo mu Karere ka Bunia ryatangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi ko umubare munini wabo uri mu bushomeri mu Ntara ya Ituri kubera ibibazo by’umutekano muke byatumye ibigo by’ubuvuzi bifunga imiryango muri Teritwari za Djugu na Irumu.

Abagikora na bo ntibakora mu bwisanzure ndetse abenshi ntibabona agahimbazamusyi cyangwa imishahara nk’uko iri huriro ryabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abaforomo, ku wa 12 Gicurasi 2022.

Mu Ntara ya Ituri abaforomo bagize 70% by’abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Nubwo bimeze bityo, uru rwego ngo nta gaciro ruhabwa na guverinoma nk’uko bitangazwa n’urwego rubahagarariye. Bamwe baracyahembwa umushahara uri munsi y’amadolari 20 ku kwezi bakabaho mu bukene bw’akarande.

Ibi byiyongeraho ingaruka z’intambara zatumye kuri ubu ibigo byinshi by’ubuvuzi byarafunzwe bigatuma abaforomo babaho mu bushomeri.

Umupolisi wahamijwe icyaha cyo kwica Floribert Chebeya yakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa umupolisi mukuru wahamijwe icyaha cyo kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Floribert Chebeya, mu 2010.

Komiseri wa Polisi, Christian Ngoy Kenga Kenga, yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, icyo gutoroka akazi no gukoresha intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umurambo wa Chebeya wasanzwe mu mudoka ye i Kinshasa.

Igihano cy’urupfu kirabujijwe muri Repubulika iHaranira Demokarasi ya Congo ariko inkiko za gisirikare ziracyagitanga kugeza n’ubu.

Undi mupolisi witwa Jacques Migabo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 muri uru rubanza. Yiyemereye ko yanize Chebeya n’umushoferi we, Fidèle Bazana.

Komiseri wa polisi, Paul Mwilambwe wabaye umutangabuhamya w’ingenzi muri uru rubanza yagizwe umwere nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Mwilambwe na we washakishwaga ku ruhare muri ubu bwicanyi yasubiye mu gihugu cye umwaka ushize. Yashinje Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC n’uwari umuyobozi wa Polisi, Gen. John Numbi, ko ari bo bategetse ko Chebeya yicwa.

Frolibert Chebeya yari umuyobozi w’umuryango w’abagiraneza ‘Voice to the voiceless’. NK’umwe mu banengaga imitegekere ya RDC yakunze kugabwaho ibitero bigamije kumwivugana mu myaka irenga 20.

Umunsi yiciweho yari yagiye kubonana n’umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Numbi. Umushoferi we na we yaburiwe irengero uwo munsi inzego z’ubuyobozi ziza gutangaza urupfu rwe nyuma.

Floribert Chebeya yari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, yishwe mu 2010

Uganda: Besigye yabujijwe gusohoka iwe

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda waniyamamarije kuyobora iki gihugu, Kizza Besigye, yabujijwe kuva mu rugo iwe ubwo byari byitezwe ko atangiza imyigaragambyo yamagana izamurwa ry’ikiguzi cy’ubuzima muri iki gihugu.

Abapolisi bagose urugo rwa Besigye ruherereye Kasangati, mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Kampala.

Polisi yatangaje ko yabujije Besigye gusohoka iwe kubera ko imyigaragambyo yari yateguwe yashoboraga guteza akaduruvayo.

Yavuze kandi ko uyu munyepolitiki atubahirije amabwiriza ateganywa n’itegeko rigenga ibijyanye no guhurira hamwe kw’abantu benshi mu gihugu.

Kiiza Besigye yabujijwe gusohoka iwe mu rugo

Tanzania igiye kuvugurura amategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Leta ya Tanzania yatangaje ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka burimo amahirwe menshi akwiye kubyazwa umusaruro, ikaba ari yo mpamvu igiye kuvugurura bimwe mu bituma budakorwa neza nk’uko byagaragajwe n’abacuruzi bo mu bihugu bitanu bikora ku Kiyaga cya Tanganyika.

Abacuruzi bo muri ibyo bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia, mu nama y’iminsi itatu yabahurije i Kigoma, batunze urutoki ko Tanania ibashyiraho amananiza iyo bashatse gukorerayo ubucuruzi.

Abaganiriye na Radiyo Ijwi rya Amerika bagaragaje ko icyo gice kirimo ubukungu bwinshi ariko amategeko agenga ibihugu akaba atoroshya ibikorwa byo kubuhererekanya binyuze ku mipaka no muri icyo kiyaga.

Ibi bihugu biri mu muryango uhuje ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ukuyemo Zambia. Nubwo bimeze bityo ariko Tanzania iracyagorana kwemera ibicuruzwa bivuye muri ibi bihugu.

Ni mu gihe iki gihugu gikora ku Nyanja y’Abahinde ahari icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho ibicuruzwa byose bivuye hanze ya Afurika byinjizwa muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Abarundi bavuze ko bagorwa no kwinjiza muri Tanzania ibicuruzwa bivuye muri iki gihugubyaba byinshi cyangwa bike kuko babanza gusabwa icyemezo cy’uko ibyo bajyanyeyo byakorewe mu Karere ka EAC n’u Burundi burimo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Bayingana Eulade ufite sosiyete itwara abantu yitwa Matunda Express ikorera no muri Tanzania, yavuze ko kugira ngo imodoka yemererwe gutwarayo abagenzi icibwa amadolari arenga 150.

Ibi ngo byiyongeraho ko kugira ngo umuntu yandikishe ubucuruzi muri Tanzania bigora cyane aho bisaba ko afatanya n’umwenegihugu waho akamuha imigabane ku buntu kugira ngo abashe kubona uko akora.

Ubuyobozi bwa Tanzania bwavuze ko hari byinshi bigiye gusubirwamo kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugende neza kuko na yo ifite byinshi yakungukiramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .