00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bagiye guhamagaza Winnie Odinga wanze kwitabira inama ya Perezida Ruto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukuboza 2022 saa 07:04
Yasuwe :

Winnie Odinga watorewe guhagararira Kenya mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yahamagajwe n’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu ngo asobanure impamvu atitabiriye inama ya Perezida William Ruto.

Ku wa Kabiri abadepite batorewe guhagararira Kenya muri EALA bahuye na Perezida Ruto, ariko Winnie Odinga ntiyitabira uyu muhuro.

Depite Gitonga Mukunji yavuze ko ‘bagiye gutumiza Winnie Odinga, agasobanura impamvu atagaragaye mu nama nk’iriya ikomeye yahamagajwe na Perezida kandi ikitabirwa n’abandi barimo n’umuhungu wa Kalonzo Musyoka’.

Abandi badepite baritabiriye uretse Winnie Odinga utarabonetse mu nama yo kubasobanurira aho igihugu gihagaze ku bibazo bireba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Depite Junet Mohamed yanditse kuri Twitter ashyigikira Winnie Odinga, asobanura ko yari ahugiye mu gutegura ibikorwa by’umuyobozi w’ihuriro Azimio, Raila Odinga.

Biteganyijwe abadepite icyenda batorewe kujya muri EALA bazarahira kuwa 21 Ukuboza 2022.

Winnie Odinga ntiyitabiriye inama ya Perezida Ruto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .