00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ba EALA bashyigikiye umwanzuro wo kohereza ingabo za EAC mu Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 June 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bashyigikiye umwanzuro wa Perezida Uhuru Kenyatta wo kohereza ingabo z’uyu muryango mu Burasirazuba bwa RDC.

Kenyatta uyoboye EAC muri iki gihe, ku wa 15 Kamena yatangaje ko umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye wa EAC ugomba koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo uhangane n’ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe.

Yagennye ko ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize uyu muryango bazahurira i Nairobi mu biganiro bigamije gushyira akadomo kuri gahunda yo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC.

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, EALA, bashimye umwanzuro wafashwe na Kenyatta. George Stephen wo muri Uganda yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko ari umwanzuro waziye igihe.

Ati “EAC ikwiriye kugaragaza ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo biri mu bihugu binyamuryango cyangwa se n’igihe amakimbirane afashe indi ntera kubera imitwe yitwaje intwaro.”

Odongo yavuze ko uburyo uyu mutwe uzakora bikwiriye kuganirwaho n’abayobozi b’ingabo ariko ko icy’ingenzi ari uko “dufite umutwe ushobora guhangana n’ibibazo biri muri RDC.”

Depite Oda Gasinzigwa uhagarariye u Rwanda muri iyi nteko, yavuze ko amahoro n’umutekano ari inkingi z’ukwihuza kwa EAC. Yavuze ko Kenyatta uyoboye uyu muryango yakoze inshingano ze zo kugira uruhare mu kugarura amahoro.

Ati “Umusanzu we wo guhuriza hamwe abandi bayobozi ni uwo gushima.”

Aba badepite bashyigikiye uyu mwanzuro mu gihe na RDC yawushyigikiye ariko ikavuga ko ititeguye kwakira Ingabo ziturutse mu Rwanda kuko irushinja gufasha umutwe wa M23.

Abadepite ba EALA bashyigikiye umwanzuro wo kohereza ingabo muri RDC kugira ngo zihashye imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .