Abadepite ba EALA basabye ko u Burundi na Sudani y’Epfo bivanwa muri EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bamaze amezi atatu badahembwa ndetse abakozi bawo ntibarahabwa imishahara ya Kamena nubwo amasezerano yabo yarangiye.

Abakozi ba EALA ntibarahabwa imishahara y’ukwezi kwa Kamena mu gihe abadepite bob amaze amezi atatu badahembwa bitewe n’uko ibihugu by’ibinyamuryango bitashoboye gutanga umusanzu wabyo w’umwaka wa 2021 ku gihe.

Mu Nteko ya EALA yateranye mu cyumweru gishize, Depite Abdikadir Aden wo muri Kenya yagaragaje ko ikibazo gifite ubukana.

Ati “Abadepite ba EALA ntibarahabwa amafaranga bagenerwa iyo bitabiriye Inteko Rusange kuva muri Werurwe. Turasaba Ubunyamabanga kwishyura abakozi bose barimo n’abadepite. Buri gihugu cy’ikinyamuryango kigomba kubahiriza imisanzu gitanga.’’

Abadepite bo muri EALA bahembwa $6,408, yiyongeraho ayo bagenerwa yo gukemuza ibindi bibazo angana na $14,000. Abadepite 54, buri wese ahabwa $160, iyo yitabiriye inteko rusange ashobora kugera.

The East African yanditse ko abakozi ba EAC basoje amasezerano yabo ntibazemererwa kongera gusubira mu nshingano kuko batemerewe gusubira mu mirimo.

Abakozi bagizweho ingaruka batarasimburwa kubera itinda ry’iterana ry’inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango n’iy’abakuru b’ibihugu igomba kwiga ku kibazo cyugarije umuryango.

Mu gihe bigaga ku ngingo yo kongera igihe cyo gutangaza ingengo y’imari ngo gishyirwe mu mpera z’ukwezi, abadepite ba EALA banaganiriye ku bihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo bihora bigenda biguru ntege mu kwishyura imisanzu yabyo muri EAC.

Aba badepite bari barakaye, batoye umwanzuro wo kwirukana ibihugu byombi ndetse icyemezo kuri ubwo busabe kizafatwa n’Inama y’Abaminisitiri ba EAC.

Aden yasabye ko abakuru b’ibihugu bazibanda ku ngingo ya 143 n’iya 146 zisaba guhagarikwa no kuva mu muryango ku bihugu bitubahiriza itangwa ry’imisanzu ya buri mwaka.

Umwanzuro wa nyuma ku bihano bigombwa gufatirwa ibihugu byombi, uzemezwa n’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Sudani y’Epfo iheruka no guhagarikwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe kubera kunanirwa kwishyura imisanzu yayo.

Aden uyobora Komite ishinzwe Ingengo y’Imari muri EALA, yavuze ko amategeko agena ko umusanzu w’amafaranga ya buri gihugu atangira kubarwa guhera ku wa 1 Nyakanga buri mwaka, akaba agomba kwishyurwa bitarenze ibyumweru bitandatu bya mbere by’umwaka, ariko hari ibihugu bigira ibirarane byinjira no mu yindi myaka ikurikiye.

Aden yavuze ko hari bimwe mu bikorwa by’umuryango byadindiye kubera kubura ubushobozi mu mafaranga, mu gihe bitewe n’ingorane za COVID-19, ubukenerwe bw’amafaranga burushaho kwiyongera.

Igitekerezo cye cyashyigikiwe na Dr Abdulla Hasnuu Makame wo muri Tanzania, wavuze ko biteye ikimwaro kubona ibihugu byombi bikomeza kwirengagiza gutanga umusanzu ariko ntibifatirwe ibihano.

Ati “Birababaje kuba biri kuba umuco ndetse ibikorwa bikaba biri guhagarikwa kubera ikibazo cy’amikoro.’’

Ibihugu by’ibinyamuryango bya EAC bisabwa kwishyura miliyoni $8 ku mwaka nk’umusanzu wo kubeshaho umuryango.

Kugeza ku wa 10 Kamena 2020, u Burundi bwinjiye muri EAC mu 2007, bufite imyenda y’imyaka ibiri ingana na miliyoni $15.

Sudani y’Epfo ifite ibirarane bya miliyoni $27.8, iki gihugu cyinjiye muri EAC ari icya gatandatu.

Ibindi bihugu bigifite ibirarane mu misanzu birimo Tanzania ifitemo $4.201.845; u Rwanda rufitemo $2.788.429; Uganda ni $1.598.670 mu gihe Kenya aricyo gihugu cyishyuye umusanzu wacyo wose.

Abadepite ba EALA basabye ko u Burundi na Sudani y’Epfo byirukanwa muri EAC kubera kugenda biguru ntege mu gutanga imisanzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .