Abadepite ba EALA basabye isubizwaho ry’Ikigo cy’Indege gihuriweho muri EAC

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basabye ko ibihugu biwugize byagarura Ikigo gitwara abagenzi mu kirere bihuriyeho mu rwego rwo kongera amadovize bivana mu bukerarugendo.

Aba badepite bateraniye mu Nteko rusange i Arusha muri Tanzania bavuga ko ibi kandi bizoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC.

Depite Kennedy Mukulia ukomoka muri Sudani y’Epfo yagize ati “Birakenewe ko hagarurwa ikigo ibi bihugu bihuriyeho, kugira ngo hatezwe imbere urwego rw’ubukerarugendo bukorerwamo.”

Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko uyu mudepite yabwiye abagize Inteko ya EALA ko mu gihe byaba bikozwe, bizateza imbere urwego rw’ubwikorezi mu by’ikirere mu Karere.

Yashimiye ibihugu bya Tanzania na Uganda byongeye kubyutsa ibigo byabyo bitwara abagenzi mu kirere, kuko bizarushaho guteza imbere ubwikorezi.

Yagize ati “Igihugu cya Kenya gifite ikigo gitwara abagenzi gikomeye mu Karere, u Rwanda narwo rufite ikigo kirimo gukora neza, ubuse ntitwatangira gutekereza ku kugarura ikigo ibi bihugu bihuriyeho?”

Ikigo kizwi nka East African Airways (EAA) cyabayeho mu 1946 aho cyari gihuriweho n’ibihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda.

Gusa mu 1977 cyaje kuvaho nyuma y’ubwumvikane buke bwavutse hagati y’ibi bihugu uko ari bitatu, byaje no kuvamo ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba usenyuka.

Depite Abdikadir Aden ukomoka muri Kenya we yavuze ko uretse no gushyiraho ikigo gihuriweho n’ibi bihugu, bikwiye no gushyiraho viza imwe bihuriweho igenga ba mukerarugendo.

Yavuze ko iyi viza kuri ba mukerugendo izafasha kongera amafaranga ibi bihugu bivanamo ndetse binafashe no kureba uko byagabana amafaranga ava muri ubwo bukerarugendo.

Imibare igaragaza ko ba mukerarugendo baza mu Karere bari miliyoni 3.5 mu 2006, gusa baje kwiyongera bagera kuri miliyoni 5.7 mu 2017.

Ikigo cy'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri EAC cyigeze kubaho ariko iza kuvaho kubera ubwumvikane buke hagati ya Kenya, Uganda na Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza