00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bo muri EAC bagiye koroherezwa kwambutsa ibicuruzwa mu nyanja

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 07:58
Yasuwe :

Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Umuryango ufasha ubwikorezi bwo mu mazi hagati y’ibihugu bya Afurika (ISCOS) agamije koroshya no kugabanya ikiguzi cyabwo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Ugushyingo 2021, azibanda ku koroshya ingendo n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa bukorerwa mu mazi.

Umuyobozi Mukuru wa EABC, Kalisa John Bosco, yavuze ko ubwo bufatanye buzageza ku buvugizi buhuriweho bwaganisha ku ngamba zituma ubwikorezi bwo mu mazi bugenda neza, hagabanywa ikiguzi bitwara n’ibyuho byari biburimo.

Yasobanuye ko ubucuruzi hagati y’abanyamuryango ba EAC bwageze ku gaciro ka miliyari 5,9$ mu 2020, ahamagarira abakora mu bwikorezi kongera ingufu muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ko umubyigano, gukererwa, kwaka impushya z’ingendo ku mato atwara ibicuruzwa mu buryo bugoranye, ububiko n’aho amato aparika hadahagije ndetse n’iterabwoba biri mu byugarije urwo rwego cyane cyane ku byambu.

Kalisa yavuze ko ubwo bufatanye buzanibanda ku mahugurwa, gusangizanya amakuru no gushyigikira abakora ubwikorezi bwo mu mazi kimwe n’abandi bagira uruhare mu kwambutsa ibicuruzwa inyanja.

Umunyamabanga Mukuru wa ISCOS, Kiange Mwanza Daniel, yagaragaje ko iyi mikoranire izatuma ingendo n’ubwikorezi byo mu mazi birushaho kunozwa, yemeza ko bizongera iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iyo mu Majyepfo.

Yasobanuye ko mu 2020 ibicuruzwa byagejejwe ku Cyambu cya Mombasa byari toni miliyoni 34,1 mu gihe ibyagejejwe ku cya Dar es Salaam byari toni miliyoni 17.

Kiange yavuze ko asanga ubufatanye bugiye kongera imikoranire n’inzego ziyobora ibyambu ku bibazo byugarije umusaruro wabyo n’ingaruka zabyo mu bucuruzi.

Iyi mikoranire izanongerera ingufu ibiganiro hagati y’abacuruzi n’abatanga serivisi z’ubwikorezi bigere ku rwego rushimishije ku buryo bazavuga rikijyana muri Afurika y’Iburasirazuba cyane ko inyinshi muri serivisi zo mu mazi zitangwa n’ibigo mpuzamahanga. Izagabanya ikiguzi gihanitse cy’ishoramari, gukora imishinga n’ubwikorezi bwo mu mazi mu Karere.

Korohereza ubucuruzi bwo mu mazi ni ikintu nkenerwa muri EAC kugira ngo hongerwe ubushobozi bwayo bwo guhangana mu harangwa amahirwe y’ubucuruzi mu Masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’iry’Isi muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa EABC, Kalisa John Bosco (ibumoso) n'Umunyamabanga Mukuru wa ISCOS, Kiange Mwanza Daniel (iburyo) bashyira umukono ku masezerano
Aya masezerano yasinyiwe i Arusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .