Guverinoma ya RDC yasobanuye ko kugeza tariki ya 5 Ukwakira hari hamaze kuboneka imirambo y’abantu 34, kandi ko inzego zishinzwe ubutabazi zakuye muri iki kiyaga 80 bari bakiri bazima.
Mu gihe bivugwa ko hari benshi batari bagakuwe muri iki kiyaga, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ubu bwato bwaturukagamo, yasobanuye ko ababuriye ababo muri iki kiyaga basabwa gutegereza iminsi itatu kuko ari bwo gishobora kohereza umurambo ku nkombe.
Kuva ku munsi ubu bwato bwarohamiyeho kugeza ubu, ababuriye ababo muri iyi mpanuka baracyajya ku nkombe z’iki kiyaga, hafi y’ahakorera itsinda ry’abatabazi kugira ngo bamenye niba hari abandi bari kuboneka.
Aba Banye-Congo ariko bagaragaza ko Leta ya RDC iri gushyira imbaraga nke mu bikorwa byo gushakisha ababuriye muri iyi mpanuka, bagasaba ko yabigira ibyayo.
Uwitwa Misambi yatangarije radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ati “Twifuza ko Leta yakongeramo imbaraga. Ifite amafaranga n’uburyo bwose bwayifasha gukura imirambo mu kiyaga.”
Umuyobozi w’ababuriye ababo muri iyi mpanuka, Néhémie Habajuwe, yatangaje ko abantu 27 bo mu muryango we bose bapfuye, agaragaza ko kuba hari abataraboneka bituruka ku kuba Leta yarigize “Ntibindeba”.
Habajuwe yagize ati “Hashobora kuba harimo ukwigira ntibindeba kwa guverinoma. Iyi mirambo yose iracyagerekeranye mu bwato, yabuhezemo.”
Uyu Munye-Congo yavuze ko imirambo yageze mu bwato mu gihe guverinoma imaze iminsi ibiri itangaje abasirikare bakorera muri iki kiyaga babonye ubu bwato muri metero 200 z’ubujyakuzimu.
Biteganyijwe ko abapfiriye muri iyi mpanuka batangira gushyingurwa kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024, mu gace ka Minova ubu bwato bwaturutsemo.
Mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha ababuriye muri iyi mpanuka, guverinoma ya RDC yatangaje ko Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi n’itumanaho n’ushinzwe abinjira n’abasohokoka muri Kivu y’Amajyepfo batangiye gukurikiranwa n’ubutabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!