00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Maasai bijunditse Tanzania, intambara ya ‘Diplôme’ mu matora ya Kenya, ibitero by’iterambwoba biracura inkumbi: Amakuru mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 June 2022 saa 01:36
Yasuwe :

Polisi yo muri Uganda irimo gukora iperereza ku rupfu rw’Umunyakenya wituye hasi agahita ashiramo umwuka ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uwo muturage wapfuye yitwaga Lynet Mujuma w’imyaka 45 y’amavuko akaba yarapfiriye mu modoka itwara abagenzi.

ChimpReports yatangaje ko yari arwaye ndetse yari yahawe ibitaro (Mulago Hospital) ahitamo gutoroka ariko ubwo yari yicaye muri taxi yaguye hasi ahita apfa nk’uko polisi yabitangaje. Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyirizina y’urupfu rwe.

Burkina Faso: Inyeshyamba zishe abagera kuri 100

Abantu bagera kuri 50 baguye mu gitero cy’inyeshyamba mu Majyaruguru ya Burkina Faso nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu.

Iki gitero cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho bikekwa ko abakigizemo uruhare bakorana na Islamic State.

Umuvugizi wa Guverinoma, Lionel Bilgo, yatangaje ko abasirikare bamaze kubona imirambo igera kuri 50 ariko ngo imibare ishobora kwiyongera.

Nubwo bimeze bityo Reuters yabwiwe n’umwe mu bo mu nzego zishinzwe umutekano ko abapfuye bagera ku 100 mu gihe umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko hapfuye abagera ku 165.

Umuryango w’Abibumbye wamaganye iki gitero wahamije ko cyahitanye benshi unahamagarira inzego z’ubuyobozi kugeza mu butabera abakigizemo uruhare.

Sudani: Abagera ku 100 baguye mu mirwano yashyamiranyije amoko muri Darfour

Umuryango w’Abibumbye watangaje kuri uyu wa Mbere ko abantu bagera ku 100 baguye mu mirwano yashyamiranyije amoko mu Ntara ya Darfour y’Iburengerazuba mu cyumweru gishize.

Imirwano yakomotse ku makimbirane y’ubutaka hagati y’amoko y’Abarabu n’Abanyafurika nk’uko Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi ryabitangaje.

Inyeshyamba z’Abarabu muri ako gace zagabye ibitero mu duce twinshi byatumye abaturage benshi bava mu byabo.

Intara ya Darfour muri Sudani yayogojwe n’intambara za gisivile kuva mu 2003 ku butegetsi bwa Omar el-Béchir, wabuvanyweho mu 2019.

Guverinoma ya mbere y’inzibacyuho muri Sudani yashatse uko yashyira iherezo ku makimbirane muri iyi Ntara ya Darfour binyuze mu masezerano yemejwe ku wa 3 Ukwakira 2020 ariko imwe mu mitwe yitwaje intwaro yanga kuyishyiraho umukono.

Kenya: Abadepite bamaganye umugambi wo kwimura Aba-Maasai muri Tanzania

Aba-Maasai bo muri Kenya biyunze kuri bagenzi babo muri Tanzania mu myigaragambyo yamagana umugambi wo kwirukana abo muri ubu bwoko muri Pariki ya Ngorongoro.

Bashaka ko iyo gahunda yahagarara cyangwa bakajyana Guverinoma ya Tanzania mu nkiko.

Umudepite uhagarariye Agace ka Narok muri Kenya, Moitalel Ole Kenta, yamaganye ibikorwa by’ubutegetsi bwa Tanzania.

Abahagarariye Aba-Maasai basabye Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga gusaba Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, guhagarika igikorwa cyo kubimura.

Kenta yavuze ko abahagarariye Aba-Maasai bazifatanya na bagenzi babo muri Ngorongoro kandi ko kubirukana ari uguhonyora uburenganzira bwabo.

Ati “Ntibyigeze bibaho ko ducibwamo ibice kandi ntituzigera twemera ko bibaho. Aba-Maasai tuzahora turi umwe nubwo imipaka yo mu gihe cy’ubukoloni yadutandukanya.”

Yakomeje avuga ko aba baturage bamaze igihe babungabunga ubutaka bwa Ngorongoro n’inyamaswa zaho bityo ko batagomba kubihanirwa. Yasabye ko Umuryango Mpuzamahanga ugira icyo ukora.

Tanzania isaba Aba-Maasai basanzwe batunzwe n’ubuhigi n’ubworozi kuva ku butaka bwabo kugira ngo bukoreshwe ku mpamvu z’ubukerarugendo.

Aba baturage bo banze kumva ibyo babwirwa na Leta na yo ihitamo gukoresha imbaraga. Mu kwirwanaho aba baturage na bo bakoresheje imyambi n’imiheto ndetse bahitana umupolisi umwe.

RDC: Umujyi wa Bunagana wasigaye wambaye ubusa nyuma y’ihunga rya FARDC n’abaturage

Perezida wa Sosiyete Sivile muri Rutshuru, Jean-Claude Mbabaze, yatangaje ko Ingabo za Congo zavuye mu Mujyi wa Bunagana mu kwirinda ko imirwano yatuma abaturage bahatakariza ubuzima.

Mbabaze yabwiye Radio Okapi kuri uyu wa Mbere ati “Ibisasu byari byatangiye kugwa hafi ya Bunagana. FARDC yanze kurwana na M23 kugira ngo bitagira ingaruka ku baturage.”

Umujyi wa Bunagana uragenzurwa na M23 kuva ku wa Mbere nyuma yo kuwufata. Abaturage bo muri uyu mujyi bavuye mu byabo hamwe n’abo mu bice bihana imbibi na Bunagana.

Yakomeje agira ati “Buri wese yahunze, ni umujyi wambaye ubusa. FARDC iri mu bice bituranye na Bunagana.

Amatora muri Kenya: ‘Diplome’ z’impimbano mu bashaka kwiyamamaza

Abanyakenya benshi bahatanira imyanya y aba guverineri mu matora ateganyijwe muri Kanama 2022 barimo kugorwa no kubona ibyangombwa bisabwa aho bashinjwa gutanga impamyabumenyi z’impimbano.

Amategeko muri Kenya asaba buri wese ushaka kuba guverineri cyangwa perezida kuba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza.

Mu Karere ka Machakos gahana urubibi n’Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, abaturage babiri batagejeje ubusabe kuri komisiyo y’amatora bifuza ko itesha agaciro kandidatire y’uwitwa Wavinya Ndeti kubera ko impamyabumenyi mu bya mudasobwa yakuye mu Bwongereza ari impimbano nubwo nyirubwite yabihakanye.

I Nairobi, uwitwa Johnson Sakaja uri mu ishyaka rimwe na Visi Perezida William Ruto na we ahanganye n’abashaka gutesha aagciro kandidatire ye.

Ikinyamakuru Daily Nation, cyatangaje ko hari n’abandi benshi bashaka kwiyamamaza ariko bakabangamirwa no kutagira impamyabumenyi nyazo.

Mu cyumweru gishize Komisiyo y’Amatora yatesheje agaciro kandidatire y’umunyarwenya, Walter Mong’are washakaga kwiyamamariza kuba perezida, ishingiye ku kuba adafite impamyabumenyi isabwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .