00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba- Maasai batsinzwe urubanza barezemo Leta ya Tanzania bashinja kubambura ubutaka gakondo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Urukiko rwa Arusha rwatangaje ko Leta ya Tanzania ifite ishingiro ku cyemezo yafashe cyo kwimura Aba- Maasai bakorera ubworozi mu gace ka Loliondo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri Kamena 2022, nibwo Leta ya Tanzania yatangiye gushyamirana n’Aba- Maasai batuye mu Karere ka Ngorongoro mu gace ka Loliondo.

Ni nyuma y’uko iki gihugu cyari cyafashe umwanzuro wo kubimura mu butaka bita ubwa gakondo kuko hagiye gukorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo.

Nubwo Leta ya Tanzania yavugaga ko iri kubimura ku mpamvu z’inyungu rusange, aba baturage ntibabyumvise ahubwo batangira kurwanya inzego z’umutekano ku buryo hari n’umupolisi umwe waguye muri ubu bushyamirane.

Nyuma yo kuregera Urukiko rwa Arusha, ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2022 uru rukiko rwatangaje ko aba baturage bo mu bwoko bw’Aba- Maasai batsinzwe urubanza.

Leta ya Tanzania ivuga ko ubu butaka buri ku buso bwa kilometero kare 1500 buzakorerwamo ibikorwa by’ubukerarugendo bityo bukaba butemerewe gukorerwaho ibikorwa bya muntu.

Muri Tanzania habarurwa aba-Maasai barenga ibihumbi 430 ndetse bakaba bamwe mu bwoko bugize iki gihugu, umubare wabo munini wiganje mu majyaruguru y’iki gihugu.

Aba- Maasai batsinzwe urubanza barezemo Leta ya Tanzania bashinja kubambura ubutaka gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .